skol
fortebet

Urukiko rwategeko Bishop Sibomana afungurwa by’ agateganyo

Yanditswe: Friday 22, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 22 Nzeli 2017, urukiko rwa Kigali rwategetse ko Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi w’ ADEPR afungurwa by’ agateganyo kubera impamvu zirimo n’ uburwayi.
Saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu nibwo hari hateganyijwe isomwa ry’ urubanza bw’ urujurire aho Bishop Sibomana yajuririye icyemezo cy’ urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Gasabo cyo kongera igifungo cy’ agateganyo. Bishop Sibomana yasabye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze ku mpamvu z’ uburwayi.
Umucamanza n’umwanditsi w’urukiko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 22 Nzeli 2017, urukiko rwa Kigali rwategetse ko Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi w’ ADEPR afungurwa by’ agateganyo kubera impamvu zirimo n’ uburwayi.

Saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu nibwo hari hateganyijwe isomwa ry’ urubanza bw’ urujurire aho Bishop Sibomana yajuririye icyemezo cy’ urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Gasabo cyo kongera igifungo cy’ agateganyo. Bishop Sibomana yasabye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze ku mpamvu z’ uburwayi.

Umucamanza n’umwanditsi w’urukiko binjiye miu cyumba cy’uburanisha saa saba n’iminota mirongo itatu n’icyenda, bivuze ko urubanza rwasomwe rukerewe ugereranyije n’ amasaha yari yatangajwe mbere.

Bishop Sibomana na bagenzi be barimo Bishop Rwagasana Tom wari umwungirije batawe muri yombi muri Gicurasi 2017. Bakurikiranyweho kurigisa umutungo wa ADEPR usanga miliyari 2 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Perezida w’iburanisha yavuze ko ibyaha Sibomana aregwa byo kurigisa umutungo wa Dove Hotel ya ADEPR, ubushinjacyaha butagaragaza uruhare rwe ruziguye ku buryo byagaragara ko ari we biri ku mutwe.

Sibomana na bagenzi be bayoboranaga muri ADEPR, ubushinjacyaha bubashinja ko hagati ya 2015 na 2017 banyereje miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’itorero.
Aha yagaragaje ko kuba hari za sheki yagiye asinya bitavuze ko ayo mafaranga yari agamije kuyanuyereza. Yanavuze kandi ko ibyo Sibomana n’umwuganizi we bagaragaje ko afite uburwayi bukomeye bifite agaciro.

Yagaragaje ko nk’uko icyemezo cya muganga Dr Mizero Jean Paul wo muri Polyclinique du Plateau kibigaragaza, Bishop Sibomana ngo afite uburwayi bwa goute, diyabete ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).

N’ubwo hari impamvu ubushinjacyaha bwatanze zifite ishingiro, umucamanza yavuze ko ibyo byose ari ngombwa gushyira ku munzani hakarebwa igifite uburemere bunini. Iyi ikaba ari yo mpamvu hafashwe iki cyemezo cyo kumufungura by’agateganyo akazaburana ari hanze kugira ngo amagara ye abashe kwitabwaho.
Umucamanza yavuze ko Bishop Sibomana agomba kurekurwa abanje gutanga ibyangombwa bye by’inzira.

Urukiko rwategetse kandi ko atagomba kurenga imbibi z’Umujyi wa Kigali atabanje kubisabira uburenganzira ubushinjacyaha. Yanategetswe ko agomba kuzajya yitaba ubushinjacyaha buri wa mbere wa buri cyumweru. Ngo naramuka atubahirije ibyo yategetswe uko byakabaye hazafatwa umwanzuro wo kongera kumufunga.
Ingingo ya 107 y’ itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko umucamanza ashobora kudafunga by’agateganyo ukurikiranyweho icyaha akamutegeka ibyo agomba kubahiriza ku byaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka itanu (5).

Gusa ku cyaha cyo kurigisa Bishop aregwa bihanishwa hagati y’imyaka 7 na 10, aha umucamanza yagaragaje ko kubera impamvu zikomeye z’uburwayi ari yo mpamvu urukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura n’ubwo bitagaragara muri iyo ngingo.
Kugeza ubu abandi bakurikiranwe bafunze harimo Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Théophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens.

Iki cyemezo cy’uru rukiko kije gikurikirana kandi n’icyo rwafashe muri Kanama, aho rafunguye by’agateganyo Bishop Rwagasana Thomas ureganwa na Bishop Sibomana, kubera uburwayi yagaragaje.

Mu minsi ishize mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, hagiye hasohoka inkuru zigaragaza guhangana gukomeye kw’abayoboke b’iri torero, zimwe zishingiye kuri hoteli Dove ya ADEPR, aho hari abavugaga ko iri mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.

Izo mpaka z’urudaca zanavugaga ko abayoboke b’iri torero bategekwa gutanga imisanzu yo kwishyura inguzanyo ya banki yafashwe hubakwa iyi hoteli, gusa ubuyobozi bwariho bwa ADEPR bukabigarama.

Nyuma y’ifungwa ry’abayoboraga ADEPR, hahise hatorwa abayobozi bashya barimo Rev Karuranga Euphrem watorewe kuba Umuvugizi Mukuru, Rev Karangwa John aba umuvugizi wungirije, Pasiteri Ruzibiza Viateur atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru, Madamu Aurelia Umuhoza agirwa ushinzwe Imari n’Ubukungu na ho Pasiteri Nsengiyumva Patrick aba Umujyanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa