skol
fortebet

Urukiko rwategetse ko Dr Niyitegeka wigeze gushaka kuba Perezida arangiza igihano yahakatiwe

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2017 urukiko rw’ ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga rwategetse ko Dr Niyitegeka Theonetse arangiza igifungo cy’ imyaka 15 yakatiwe n’ urukiko Gacaca rwo mu murenge wa Nyamabuye.
Dr Niyitegeka Theonetse wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu ufungiye ibyaha bya Jenoside . Dr Niyitegeka yaregeye Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, avuga ko mu mwanzuro w’Urukiko Gacaca rwa Gihuma rwamukatiye gufungwa imyaka 15, hari ahavugwa ‘agaka ka kane kari (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2017 urukiko rw’ ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga rwategetse ko Dr Niyitegeka Theonetse arangiza igifungo cy’ imyaka 15 yakatiwe n’ urukiko Gacaca rwo mu murenge wa Nyamabuye.

Dr Niyitegeka Theonetse wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu ufungiye ibyaha bya Jenoside . Dr Niyitegeka yaregeye Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, avuga ko mu mwanzuro w’Urukiko Gacaca rwa Gihuma rwamukatiye gufungwa imyaka 15, hari ahavugwa ‘agaka ka kane kari mu ngingo ya 14/2004 yashingiweho afungwa, igaragara mu gitabo cy’imiburanishirize y’Inkiko Gacaca, ariko kakaba nta kabamo .

Tariki 17 Gicurasi 2017 , urukiko rwateze amatwi Dr Niyitegeka waje kuburana aturutse muri gereza.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Kamena 2017, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwafashe rwemeje ko Dr Niyitegeka arangiza igihano yakatiwe kuko nta ngingo atanga imuhanaguraho icyaha yahamijwe n’urukiko.

Umucamanza yashimangiye ko kuba Dr Niyitegeka atagaragaza impamvu ashingiraho urukiko rukemura icyo yita “impaka zo kuba afunzwe n’ingingo itarabayeho’ ubwabyo bitagaragaza ishingiro ryo kuba afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Dr Niyitegeka Théoneste yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’Urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma rwo mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, muri Gashyantare 2008 rumukatira igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni n’ibihumbi 400 y’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa