skol
fortebet

Urukiko rwategeko ko Anne arekurwa Diane na nyina bagafungwa by’ agateganyo

Yanditswe: Monday 23, Oct 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2017, rwategetse ko babiri mu baregwa bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje ngo hazabone gutangira kuburanisha urubanza mu mizi, naho umwe we akaba agomba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Ni mu isomwa ry’ urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ruregwamo Mukangemanyi Adeline Rwigara, Uwamahoro Anne Rwigara na Diane Rwigara.Nyuma y’uyu mwanzuro, Diane na nyina Mukangemanyi bahise (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2017, rwategetse ko babiri mu baregwa bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje ngo hazabone gutangira kuburanisha urubanza mu mizi, naho umwe we akaba agomba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Ni mu isomwa ry’ urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ruregwamo Mukangemanyi Adeline Rwigara, Uwamahoro Anne Rwigara na Diane Rwigara.Nyuma y’uyu mwanzuro, Diane na nyina Mukangemanyi bahise batangaza ko bajuririye icyemezo cy’urukiko.

Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda hakoreshejwe ibiganiro byagiye bihererekanywa mu bihe bitandukanye. Umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu gihe kirenga isaha n’igice, Abacamanza basimburanwa gusoma imyanzuro y’Urukiko. Bavuze ko nyuma yo gusuzuma dosiye basanze buri kimwe cyose cyarakozwe harakurikijwe amategeko, ngo abo kwa Rwigara basatswe mu buryo bukurikirje amategeko ndetse na Telefone zabo zigenzurwa mu buryo bukurikije amategeko.

Abacamanza kandi bagaragaje ko Mukangemanyi Adeline Rwigara na Diane Nshimiyimana Rwigara, hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bashinjwa n’Ubushinjacyaha kandi ko ibisobanuro batanze nta nshingiro bifite.Urukiko rwanagaragaje ko hari impungenge z’uko bashobora gutoraka cyangwa se gusibanganya ibimenyetso. Bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunze by’agataganyo.bagafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje. Aba bombi bahise bajuririra iki cyemezo.

Kuri Anne Rwigara warekuwe, Urukiko kandi rwagaragaje ko ibyashingiweho n’Ubushinjacyaha mu kumushinja icyaha akurikiranyweho, nta shingiro bifite,rufata umwanzuro w’uko Anne Uwamahoro Anne Rwigara arekurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Urubanza rurangiye, Polisi yahisecyuriza mu modoka abaregwa. Haba Kwinjira mu rukiko ndetse no gusohokamo umutekano wakajijwe.Nta muntu n’umwe wari wemerewe kujya mu ntambwe ijana z’aho imodoka itwara abaregwa yari iaparitse uretse ushinzwe umutekano.

Abavandimwe ba Diane bongeyeye gupepera abaregwa bavuga ko mu Ijuru hari Imana.

Muri uru rubanza harimo abadipolmate batandukanye nka Bwana Philippe Mpayimana na Bwana Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bahatanaga na Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Hari kandi Me Bernard Ntaganda washakaga kwiyamamariza gutegeka U Rwanda mu 2010 ntabigereho agakomereza muri gereza na Bwana Jean M Vianey Kayumva Visi Prezida wa Mbere w’ishyaka PDP I manzi ritemewe gukorera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa