skol
fortebet

Urukiko rwategetse Kiliziya kwishyura miliyoni 63 Umuforomokazi wahumiye mu kazi akirukanwa

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwa Gicumbi rwategetse Kiriziya Gatolika kwishyura miliyoni 63 Murekatete Jovia, wari umuforomokazi ku bitaro bya Kiziguro akaza guhuma mu 2009 biturutse ku kwikomeretsa ari mu kazi, aho akiriye ibitaro bikamwangira ko akomeza akazi.
Murekatete abifashijwemo sendika y’ abaforomo n’ ababyaza yareze ibitaro bya Kiziguro bya Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Byumba arabitsinda.
Intandaro y’ibibazo bya Murekatete ni ukwikomeretsa ubwo yateraga urushinge umuntu wanduye agakoko gatera Sida, (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwa Gicumbi rwategetse Kiriziya Gatolika kwishyura miliyoni 63 Murekatete Jovia, wari umuforomokazi ku bitaro bya Kiziguro akaza guhuma mu 2009 biturutse ku kwikomeretsa ari mu kazi, aho akiriye ibitaro bikamwangira ko akomeza akazi.

Murekatete abifashijwemo sendika y’ abaforomo n’ ababyaza yareze ibitaro bya Kiziguro bya Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Byumba arabitsinda.

Intandaro y’ibibazo bya Murekatete ni ukwikomeretsa ubwo yateraga urushinge umuntu wanduye agakoko gatera Sida, ahabwa imiti imurinda kwandura ariko buhoro buhoro atangira guhuma.

Murekatete Jovia utuye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, muri 2016 yavuze ko nyuma y’igihe gito ahumye, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kiziguro bwahise bumuhagarika ku kazi ndetse na nyuma y’imyaka irindwi amaze gukira yangirwa kugasubiraho.

Abifashijwemo na Sendika y’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Murekatete yareze ibitaro bya Kiziguro mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, aratsinda.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Ababyaza n’Abaforomo, Habimana Jean Pierre kuri uyu wa 9 Werurwe 2017, yavuze ko Murekatete yatsinze urubanza , ariko Kiliziya ikaba yarajuriye.

Yagize ati “Urukiko rwanzuye ko Murekatete yatsindiye miliyoni 63 kubera akarengane yakorewe hanyuma Kiliziya irajurira. Ubu detegereje ko bazaburanira mu Rukiko Rukuru. Bari baduhaye itariki ya 17 z’ukwezi kwa Gashyantare 2017 ariko urubanza ntirwabaye kuko uwo munsi ngo hari izindi gahunda abacamanza bari bafite, ubu dutegereje indi tariki bazaduha kandi twizeye ko azatsinda.”

Murekatete Jovia, yatangarije IGIHE ko yishimiye imyanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, akaba yizeye ko no mu Rukiko Rukuru azatsinda akemererwa gusubira mu kazi.

Ubuyobozi bwa Sendika y’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, buvuga ko uko iminsi ihita indi igataha bwakira ibibazo bitandukanye by’akarengane abanyamuryango bayo bahurira na ko mu kazi. Mu mezi atatu y’uyu mwaka wa 2017 bumaze kwakira ibibazo birindwi, mu gihe mu mwaka wa 2016 bwakiriye ibisaga 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa