skol
fortebet

Urukiko rwategetse ko Bayigamba wabaye Minisitiri akurikiranwa adafunze

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali rwategetse ko Robert Bayigamba wahoze ari minisitiri w’urubyiruko,umuco na siporo mu Rwanda arekurwa agakurikiranwa adafunze kuko nta mpamvu zikomeye ngo rwabonye akwiye gukomeza gufungwa.

Sponsored Ad

Bayigamba yafunzwe kuva tariki 22 z’ukwezi gushize aregwa n’ubushinjacyaha uburiganya bwo kwiha umutungo utari uwe no kuwugurisha kandi ari ingwate.

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma uregwa akomeza gukurikiranwa afunze bityo ategeka ko ahita arekurwa.

Ikirego gishingiye ku bibanza yagushije ADEPR

Mu 2016, Bwana Bayigamba yagurishije ibibanza bitatu biri hagati mu mujyi wa Kigali ku itorero rya ADEPR kuri miliyoni 850 y’u Rwanda.

Gusa ngo bumvikanye ko baba bamwishuye miliyoni 380, ADEPR ikaba ifashe icyangombwa cy’ubutaka bw’ikibanza kimwe nk’uko byavuzwe mu rukiko.

Igihe bumvikanye cyo kwishyura igice gisigaye ADEPR yabuze ubwo bushobozi isaba ko isubizwa ayo yishyuye mbere.

Bwana Bayigamba asaba iryo torero ko rimuha uburenganzira akagurisha ibyo bibanza kugira ngo abone uko arisubiza icyo gice yari yarakiriye nk’uko byavuzwe mu rubanza ndetse bikemezwa na ADEPR.

Ibibazo byavutse ku muguzi wa kabiri Hagenimana Claude wishyuye miliyoni 220 ariko yasaba nyir’umutungo kumuha icyangombwa cyuko atagira umwenda bikagaragara ko abereyemo umwenda ikigo cy’imisoro ndetse ko kimwe mu bibanza cyari ingwate ya ADEPR.

Ubushinjacyaha bumurega kugurisha umutungo utari uwe no kugurisha umutungo uri mu ngwate.

Umucamanza uyu yavuze ko ADEPR yahamije ibyabaye kandi yemereye Bwana Bayigamba kugurisha kugira ngo ayisubize igice cyayo yatanze mbere ikananirwa kwishyura asigaye.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko Bwana Bayigamba yagurishije umutungo utari uwe kuko utigeze wandikwa ku wundi muntu uwari we wese.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko Bayigamba yagurishije ibintu biri mu ngwate kuko iyo ngwate nta na hamwe yanditswe mu gitabo cy’umwanditsi mukuru wandika ingwate zemewe.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko Bwana Bayigamba yakoresheje uburiganya kuko abakiriya bandi bose yababwiraga ikibazo yagiranye n’umukiriya wa mbere.

Kubera izo mpamvu yategetse ko Bwana Bayigamba arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze.

Robert Bayigamba w’imyaka 57 ni umunyemari ufite uruganda rwa Manumetal rukora ibyuma, yigeze kuba Minisitiri w’urubyiruko umuco na siporo, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abikorera na perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • USOMYE IBI NEZA WAKWIBAZA NIMPAMVU YARI YAMUFUNZE. KUKO BIRASOBANUTSE AHUBWO ABAMUSABYE KUBASUBIZA AMAFARANGA BALI KUMUHA IBYANGOMBWA BAKAMWISHYURA NAWE AKABASUBIZA À YABO KUKO KUMWISHYURA BYARABANANIYE BUMVIKANA UKO BAZAYABONA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa