skol
fortebet

Urukiko rwatesheje agaciro ibyo gushimutwa kwa Rusesabagina

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Sponsored Ad

Urukiko rwemeje ko Rusesabagina Paul akomeza kuburana afunzwe bityo rutesha agaciro inzitizi we n’umwunganira bari bagaragaje bemeza ko yagejejwe mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Urukiko rwatangaje ko rwasanze yarazanywe mu Rwanda ashutswe kuko yinjiye mu ndege yamuvanye i Dubai ku bushake bwe ariko akisanga ageze aho atateganyaga kujya.

Rushingiye ku manza zaciwe ahandi no ku nyandiko z’abahanga mu mategeko, rwasanze umuntu ukurikiranweho ibyaha bikomeye nk’iterabwoba uko yafatwa kose bitabuza inkiko kumukurikirana.

Kuwa 05 Werurwe 2021,nibwo Rusesabaginayavuze ko inzitizi afite ari uko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

Ati “Ndi hano mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Narashimuswe. Ndashaka kubanza gusubizwa uburenganzira bwanjye, mfungurwe."

Rusesabagina yabajije impamvu badahabwa umwanya uhagije wo gusuzuma umwanzuro n’izindi mbogamizi zakuweho n’urukiko zo koroherezwa na Gereza mu mitegurire ye, agahabwa mudasobwa n’igihe gihagije cyo kwitegura.

Urutonde rw’ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho:

Kurema umutwe w’ingabo utemewe

Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Gutera inkunga iterabwoba.

Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa