skol
fortebet

Uwaguze imodoka na Dr Habumuremyi yamujyanye mu nkiko kugira ngo idafatirwa kubera ibyaha aregwa

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Rukeratabaro André yitabaje urukiko ngo rwemeze ko yakwishyura Dr Pierre Damien Habumuremyi, amafaranga asigaye ku yo baguze imodoka kugira ngo ayegukane.

Sponsored Ad

Habumuremyi wayoboraga Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe, akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu, bifitanye isano na Christian University of Rwanda yari yarashinze, iheruka gufungwa.

Rukeratabaro avuga ko ku wa 13 Kamena 2020 yaguze imodoka ya Dr Habumuremyi, kuri miliyoni 25 Frw, ariko amuha miliyoni 19 Frw, ku buryo miliyoni esheshatu zari zisigaye yagombaga kuzimwishyura ari uko bagiye gukora ihererekanya ry’imodoka.

Kuri uyu wa Gatatu Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza, aho Rukeratabaro waguze ntarangize kwishyura, yifuza ko urukiko rwemeza ko igurishwa rikomeza. Rwaburanishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Rukeratabaro avuga ko yagize impungenge ko bitewe n’uko Habumuremyi aburana ibyaha bifitanye isano n’amafaranga yagombaga kwishyura, imitungo ye ishobora gufatirwa, harimo n’iyo modoka yo mu bwoko bwa V8 ikimwanditseho, nyamara hari amafaranga yayitanzeho mu kuyigura, nubwo atarishyura yose.

Yasabaga urukiko kwemeza ko Dr. Habumuremyi yishyurwa amafaranga yari asigaye ku yo bumvikanye, akegukana imodoka ye nk’uko amasezerano y’ibanze abiteganya.

Dr Habumuremyi we yavuze ko Rukeratabaro yamwishyuye miliyoni 10 Frw yashyize kuri konti ye, bityo ko agomba kumwishyura miliyoni 15 Frw, nubwo inyandiko igaragaza ubugure yerekana ko yamuhaye miliyoni 19 Frw.

Nyuma yo kumva ibivugwa n’impande zombi, Umucamanza yemeje ko umwanzuro w’urubanza uzatangazwa ku wa 2 Nzeri 2020.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020. Aregwa ibyaha bibiri, icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, aherutse gutangaza ko kuva Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yatabwa muri yombi, abamurega kubaha sheki zitazigamiye bakomeje kwiyongera, ku buryo zimaze kugera muri miliyoni 200 Frw.

Imyenda yose hamwe afite ngo bamaze gusanga igera muri miliyari 1.5 Frw. Uyu mugabo uburana ahakana ibyaha, akurikiranywe afunzwe.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa