skol
fortebet

Uwari ushinzwe kugeza ifumbire kubaturage yahanishijwe gufungwa imyaka 7

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwakatiye Mwitende Ladislas, wari Umuyobozi wa Kompanyi ya Top Service Ltd yari ishinzwe gutumiza ifumbire mu mahanga ikayishyikiriza abaturage bo mu Majyaruguru y’igihugu yakatiwe gufungwa imyaka 7 no kwishyura Leta amafaranga miliyoni 430
Mwitende Ladislas watawe muri yombi mu ntangiriro za Gicurasi 2016, yahamijwe ibyaha birimo ubujura, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyaha ngo (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwakatiye Mwitende Ladislas, wari Umuyobozi wa Kompanyi ya Top Service Ltd yari ishinzwe gutumiza ifumbire mu mahanga ikayishyikiriza abaturage bo mu Majyaruguru y’igihugu yakatiwe gufungwa imyaka 7 no kwishyura Leta amafaranga miliyoni 430

Mwitende Ladislas watawe muri yombi mu ntangiriro za Gicurasi 2016, yahamijwe ibyaha birimo ubujura, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kwiha inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyaha ngo yakoze hagati y’u mwaka wa 2013 na 2016.

Uyu mucuruzi witwa Mwitende ngo yakoze ibi byaha agamije kwishyuza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) amafaranga y’Umurengera angana na miliyoni 450.

Urukiko ruvuga ko abatangabuhamya bagaragaje ko Mwitende yakoraga ibikorwa byo gutumiza ifumbire mu mahanga akayigeza ku bahinzi mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, nyamara amafishi yabaga yarasigaye mu baturage agaragaza abahawe ifumbire, ngo yabaga atandukanye cyane n’amafishi Mwitende yajyaga agaragariza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) mu gihe cyo kumwishyura.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyageraga ahasomerwaga imyanzuro y’Urubanza mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, abantu batari bake bari baje gukurikira no kumva icyo uyu mugabo ari buhanishwe, gusa we ntiyigeze ahagaragara.

Umucamanza yavuze ko Mwitende abicishije mu kigo cye cya Top Service Ltd, yagiye acura amalisite mahimbano, byose akabikora agamije kwiha inyungu nyinshi.

Urukiko ruvuga ko mu buhamya bwagiye butangwa n’abatangabuhamya barimo abaturage n’abacuruzi b’amafumbire muri iyi Ntara y’Amajyaruguru, bose bavugaga ko ngo hari ubwo hakorwaga urutonde rw’abagombaga guhabwa ifumbire, nyamara mu kujya kwishyuza Minagri hagakorwa indi indi iriho abantu benshi.

Abatangabuhamya bavuga ko hari ubwo ku rutonde rwa Mwitende handikwaga ko umuturage yahawe ifumbire ihwanye n’ibiro 10, nyamara mu kujya kwishyuza Minagri we (Mwitende) akongeraho andi ma zero inyuma akishyuza avuga ko yatanze ibiro ibihumbi 100.

Urukiko kandi ruvuga ko hari abatangabuhamya bagiye bavuga ko hari amalisite yakorwaga y’abagombaga guhabwa ifumbire ari bake, ugereranyije n’abo Minagri yishyuraga uyu mucuruzi.

Umucamnaza avuga ko hari kandi abatangabuhamya muri iyi ministeri bavuze ko amafishi yabaga yarasigaye mu baturage, yabaga atandukanye cyane n’amafishi Mwitende yajyaga agaragariza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Gusa uyu mucuruzi we akaba yaburanye ahakana ibi byaha byose aregwa, kuko yavugaga ko nta hantu na hamwe yajyaga ahurira n’amalisite kuko yakorwaga n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abacuruzi bato bagezaga ifumbire ku bahinzi .

Urukiko rukaba rwahise ruvuga ko Mwitende agomba gufungwa imyaka 7 agatanga n’indishyi z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 430.

Mwitende yahawe iminsi 30 yo kujurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa