skol
fortebet

‘Uwatse ruswa ngo akurikirane ikirego cy’ umwana wasambanyijwe si komanda’ –RIB

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Mbabazi Modeste , Umuvugizi wa RIB

Kirehe- Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ruri gushakisha umuntu wiyise komanda wa polisi akaka ruswa umuturage ngo akurikirane ikirego cy’ umwana w’ imyaka irindwi wasambanyijwe.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’ uko Macumu Joseph Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Ruhanga , Umurenge wa Kigina abwiye Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof Shyaka Anastase ko nyina w’ uyu mwana yamubwiye ko yahamagawe na komanda wa polisi akamusaba amafaranga ngo akurikirane ikirego cy’ uyu mwana.

Macumu Joseph, uyobora akagari ka Ruhanga

Uyu mubyeyi ngo yavuze ko uwo muntu wamuhamagaye yamubwiye ko natamuha amafaranga ikirego cy’ umwana we kidakurikiranwa ndetse ko n’ ukekwaho kumusambanya ahita arekurwa.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo yatangarije UMURYANGO ko umuntu wahamagaye uyu mubyeyi atari komanda wa polisi ahubwo ari uwamwiyitiriye.

Yagize ati “Ukuri ni uko hari umuntu wahamagaye uriya muturage amubwira ko ari komanda. Umuntu wiyise komanda wa polisi ariho arashakishwa ntabwo ari komanda wa polisi nk’ uko bivugwa”

Mbabazi Modeste yongeyeho ko numero ya telefone yahamagaye uyu muturage itigeze ikoreshwa na komanda wa polisi narimwe.

Nubwo ariko RIB ivuga ko uwahamagaye uyu mubyeyi atari komanda wa polisi, ibyo yabwiye uyu mubyeyi niko byagenze kuko bwarakeye uwakekwagaho gusambanya umwana ahita arekurwa nyuma y’ uko uyu muturage adatanze ruswa.

Mbabazi yabwiye UMURYANGO ko komanda wa atari afite ububasha bwo kurekura uyu wari ukurikiranyweho gusambanya umwana kuko yari afunzwe n’ ubugenzacyaha, yongeraho ko ubushinjacyaha aribwo bwasabye ko ukekwa arekurwa.

Ibyavuye mu isuzuma ryo kwa muganga birakemagwa

Gitifu Macumu yasobanuriye Minisitiri Shyaka ko impapuro zashingiweho barekura ukekwa zitariho izina ry’ umuganga wakoze isuzuma. Gusa n’ ubwo bimeze gutyo, Umuyobozi w’ Ibitaro bya Kirehe Dr Ngamije Patient yavuze ko muganga wapimye uyu mwana yakoze akazi ke neza agaragaza ko yasanze akarangabusugi katarangiritse gusa ngo uwo mwana yari yakomeretse hafi y’ igitsina.

Ibitekerezo

  • nonese niba akarangabusugi katarangiritse bivuze ko batamusambanyije ,kwangirika kwako biterwa nuko byakozwemo

    Akarangabusugi ngo ntikangiritse ariko ngo ku gitsina hari hakometetse !!!! ¡!!!!!!!??!?????? Ubwo se izo accrobaties ni bwoko ki ?? Ahubwo se akomereka ate ku gitsina.

    Ikiriho yafashwe ku ngufu,yakwirwanaho atakwirwanaho bigaragara ko yangijwe, kuba yarakomeretseho birahagije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa