skol
fortebet

Uwunganira Ububiligi bavuze impamvu ingabo zabwo zitatabaye abatutsi muri ETO Kicukiro

Yanditswe: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

Muri Mata 2004, Florida Mukeshimana-Ngulinzira yatangije ikirego ngo hajye ahabona uruhare rwa Leta y’u Bubiligi n’abasirikare batatu batanze itegeko ngo ingabo zive muri ETO Kicukiro
Umunyamategeko wunganira Ububiligi mu rubanza buregwamo gutererana abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro muri 1994 yireguye avuga ko ‘ingabo z’ Ububiligi zari mu kaga kurusha impunzi zabahungiyeho.
Ikirego cyatanzwe n’imiryango y’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bashinja u Bubiligi (...)

Sponsored Ad

Muri Mata 2004, Florida Mukeshimana-Ngulinzira yatangije ikirego ngo hajye ahabona uruhare rwa Leta y’u Bubiligi n’abasirikare batatu batanze itegeko ngo ingabo zive muri ETO Kicukiro

Umunyamategeko wunganira Ububiligi mu rubanza buregwamo gutererana abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro muri 1994 yireguye avuga ko ‘ingabo z’ Ububiligi zari mu kaga kurusha impunzi zabahungiyeho.

Ikirego cyatanzwe n’imiryango y’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bashinja u Bubiligi ko bwahaye ingabo zabwo itegeko ryo kuva kuri ETO hamwe na bene wabo bari bahari, zisiga abatutsi bicwa n’Interahamwe.

Urukiko rw’ubujurire rwa Bruxelles rwatangiye kumva urubanza ku ruhare rushinjwa Leta y’u Bubiligi rwo kuba “ntacyo yakoze” ngo itabare abatutsi basaga 2000 biciwe muri ETO Kicukiro ku wa 11 Mata 1994 kuva tariki 2 Werurwe 2018.

Itegeko ryo gusaba abasirikare b’ Ububiligi kuva muri ETO ryatanzwe na Colonel Luc Marchal wari umuyobozi wungirije wa Minuar, abyemeranyijeho na Colonel Joseph Dewez wayoboraga Ingabo z’Ababiligi i Kigali. Luc Lemaire wari uyoboye ingabo zari muri ETO yasabwe kubishyira mu bikorwa.

Izo ngabo zahawe amabwiriza yo kujya ku kibuga cy’indege gutera ingabo mu bitugu Opération Silver Back yatangiye ku wa 10 Mata, igamije gucyura abanyamahanga bari mu Rwanda by’umwihariko Abafaransa n’Ababiligi.

Ahagana saa saba kuri uwo munsi nibwo basohotse muri ETO, abatutsi barabingiga ngo be kubasiga bonyine kugeza ubwo baryamye imbere y’imodoka zabo ariko biba iby’ubusa. Babisikanye n’Interahamwe n’ingabo za leta y’icyo gihe, binjira batera amagerenade banarasa bagambiriye kurimbura Abatutsi bari bahahungiye.
Ikinyamakuru La Libre cyatangaje ko kuri uyu wa Kane humviswe uruhande rw’abaregwa, maze Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO kuko ngo batari gushobora kubuhagarika.
Yakomeje agira ati “Kuva mu ntangiriro babwiraga impunzi ko zidakwiye kuguma muri ETO, kuko abasirikare bashobora koherezwa gukorera ahandi. Itegeko ry’abakiliya banjye ryo kuva muri ETO ntabwo ryari rinyuranyije n’amategeko. ”

Me Vanderbeck yakomeje avuga ko ingabo z’Ababiligi zari zibujijwe gukoresha ingufu uretse mu gihe cyo kwirwanaho, kandi nk’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zibujijwe kugira uruhande zibogamiraho. Ngo zari zifite intwaro nto cyane, zifite 30% by’izikenewe ku buryo zitari zishoboye guhangana.

Uwo munyamategeko yanavuze ko abasirikare b’Ababiligi bari mu bibazo kurusha abandi basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati “Colonel Dewez ku ruhande rumwe yabonaga ko abasirikare be bari mu byago kurusha impunzi zari ziri hariya.” Yongeyeho ko ingabo z’Ababiligi kuri ETO zari zizejwe ko ziraza koherezwa ubufasha.

Imiryango yatanze ikirego inasaba indishyi leta y’u Bubiligi, igashimangira ko mu gutanga itegeko ry’uko Ingabo z’Ababiligi ziva muri ETO, aba bayobozi bakoze ikosa kuko bagombaga gutekereza ku ngaruka zari gukurikira kuva aho hantu hari hakikijwe n’Interahamwe.Urubanza ruzakomeza ku wa 15 Werurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa