skol
fortebet

Umugabo n’umugore bagaragaye basambanira mu ndege yuzuye abagenzi

Yanditswe: Tuesday 14, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bafashwe amashusho basambanira mu ndege ya British Airways yavaga i Heathrow,mu mujyi wa London yerekeza i Dublin,imbere y’abagenzi benshi.

Sponsored Ad

Aya mashusho atangaje yafatiwe mu ndege mu cyumweru gishize, yerekana umugore ari gukorakora umugabo we munsi y’igitambaro.

Farrah, ufite imyaka 26,umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege yari hamwe na mama sd na murumuna we,ubwo yafata amashusho y’aba bombi.

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yahindukiraga areba murumuna we aribwo yabonye aba basambana mu ndege.

Yagize ati:’Bakomeje [kubikora] gusa, byari biteye isoni kuko mu ndege hari abana. Hari umwana wagendaga washoboraga kubibona.Byari biteye ishozi mu by’ukuri."

’Twari dusigaranye iminota 38 y’urugendo ubwo nabibonaga. Byanteye isoni kubibona nicaranye na murumuna wanjye."

Uyu mukobwa yavuze ko indege barimo yari ntoya,abagenzi begeranye bitandukanye n’indege nini.

Yavuze ko mu ndege harimo abana bafite hagati y’imyaka ine n’umunani bityo bitari bikwiriye ko aba bantu bakora ibiteye isoni.

Uyu ntabwo yavuze niba bitabaje abashinzwe umutekano ngo bagire icyo bakora kuri abo bantu gusa yashyize hanze amashusho y’amasegonda 18 y’aba bantu bakora iki gikorwa cyo gutera akabariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa