skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye muri Bundesliga yahuriye n’uruva gusenya mu kabari

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Hertha Berlin witwa Aymen Barkok yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gukubitirwa mu kabari bikamuviramo gukomereka.

Sponsored Ad

Uyu munya Maroc w’imyaka 25,yari yasohokeye muri aka kabari ko mu mujyi wa Berlin,kuwa Gatandatu,ubwo iri shyano ryamugwiraga.

Barkok yarakubiswe cyane bimuviramo no gukomereka mu maso.

Nyuma yo kurara mu bitaro,yabazwe ku cyumweru imvune yari yagize.

Uku gukubitwa kuzatuma Barkok atongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino kuko agomba kubanza gukira imvune.

Hertha yemeje uru rugomo rwakorewe Barkok mu butumwa yashyize hanze.

Bugira buti: "Twatewe ubwoba no kumenya ejo ko Aymen Barkok yagabweho igitero mu kabari ko muri Berlin mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru, bityo akaba yarajyanwe mu bitaro afite ibikomere byo mu maso.

"Aymen yabazwe neza ejo, ku cyumweru, ariko ntabwo tuzongera kumukinisha muri uyu mwaka w’imikino

"Tukwifurije gukira vuba, Aymen! Turi kugutekerezaho."

Uyu mukinnyi akina asatira ariko aca ku mpande.

Barkok yinjiye muri Hertha ku ntizanyo ya Mainz muri Mutarama,gusa iyi kipe yabo ntabwo yitwaye neza cyane.

Uyu mukinnyi yakinnye imikino icyenda muri uyu mwaka w’imikino ndetse Hertha irusha inota rimwe ikipe zishobora kumanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa