skol
fortebet

Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bamaganye jenoside iri kubera iwabo

Yanditswe: Monday 04, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanye-Congo bamaze igihe bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi, bazindukiye mu myigaragambyo yo mu mahoro, yamagana Jenoside iri gukorerwa bagenzi babo basigaye mu gihugu, bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema.

Sponsored Ad

Bafite ibyapa bisaba Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’amahanga guhagarika iyo Jenoside ikomeje gukorerwa bene wabo.

Umwe mu mpunzi yagize ati:"Turasaba amahanga kugira ngo barebe ukuntu badufasha mwene muntu wavutse atariremye maze biyame Tshisekedi kugira ngo atakomeza gupfa uruhonyo."

Louise Musabyimana w’imyaka 28, yabwiye BBC ko yageze mu nkambi ya Kiziba afite umwaka umwe, ubu akaba ari umubyeyi w’abana. Muri iyi nkambi abamo yo mu burengarazuba bw’u Rwanda niho iyi myigaragambyo yatangiriye.

N’ikiniga mu ijwi rye, yagize ati: “Iyo ugeze gatoya muri Congo bagufata nk’uwundi muntu bakaba banakugirira nabi, rero turatabaza amahanga ngo agire ikintu abikoraho aduhindurire amateka.

“Ndasaba amahoro, ndashakaga ko igihugu cyacu cyaba cyiza natwe tukabona ubweneguhugu ntitugume kuzerera mu gihugu cy’abandi.”

Iyi Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo n’ahandi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni urugendo rw’amahoro izi mpunzi ziri gukora zizenguruka inkambi yose ndetse zanabanje gufata umunota wo kwibuka Abatutsi baguye mu bwicanyi buri kubakorerwa muri RDC.

Byinshi mu byapa byabo birasaba ko iyi jenoside ihagarara by’umwihariko babisaba leta ya RDC,iya Malawi iri muri SADC n’ibindi bihugu byishyize hamwe mu kurwanya M23.

Iyi jenoside ishinjwa ingabo za Leta,FARDC,n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura na CODECO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa