skol
fortebet

Apotre Yongwe yihaye intego nshya nyuma yo gusohoka gereza

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugabutumwa Harelimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe, yamaze gusohoka muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’igihe afunzwe kubera icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yahamijwe n’urukiko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 750 Frw ku wa 19 Werurwe 2024.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje ko nyuma yo guhanirwa ibikorwa bishingiye ku byo yizera nawe agiye guhindura uburyo abikoramo kandi ko ibiganiro bitari ngombwa atazongera kubikora.

Yavuze ko icyizere kuri we kigihari ndetse ko agiye gukomeza gahunda ze zirimo kwigisha abantu inzira y’agakiza.

Ati: "Icya mbere navuga n’ugushimira Imana ko yandinze,ko nasabye imbabazi nkazihabwa ku cyaha cy’ibyo nizeraga.

Icyo navuga nuko igihugu cy’u Rwanda cyubaka imbabazi kurusha ibindi byose...Yongwe ni wa wundi,ndacyabwira abantu ko Imana ikiza,ko Imana ishoboye,ndacyabwiriza ubutumwa bwiza.

Ariko hano icyo mpakuye n’ububyutse bukomeye,bushobora gukiza abantu benshi kuko ibiterane igihe mbimazemo hano,hari igikoretse mu bugingo bwanjye.Njye kubaka umurimo wa kirisito. "

Apotre Yongwe yatangaje ko ntaho amaturo ku Isi abujijwe kandi ko akiri wa wundi ndetse avuga ko no muri Gereza naho batura.

Ku byerekeye ibyo agiye guhindura,yagize ati: "Videwo izitari ngombwa ntiziri ngombwa ariko videwo zibwiriza ubutumwa bwa kiristo,zubaka abanyarwanda,zubaka sosiyete niteguye kuzikora kuko mfite n’ibyangombwa binyemerera gukora ibiganiro nk’ibyo.

Amaturo aremewe ku isi yose na hariya twari turi muri gereza baratura.Ikibazo s’amaturo ahubwo umurongo baturamo n’uwuhe?,uwo abapasieteri bayaha n’uwuhe?,njyewe uwo nzawuha n’uwuhe?.Ntawe ubuza amaturo kuko mu maturo biremewe mu ndahiro narahiye."

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Yongwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Apôtre Yongwe yashinjwaga gushukisha abantu kubatinyisha ikibi kugira ngo bamuhe amafaranga abasengere abandi akabizeza icyiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa