skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye ubusobanuro bw’amazina yise abuzukuru be babiri

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yahishuye ko yasabye uburenganzira bwo kwita amazina abuzukuru be babiri b’abakobwa aho umukuru yamwita Abe [soma mu kinyarwanda], uwa kabiri amwita Agwize.

Sponsored Ad

Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore,yavuze ko abuzukuru be yasabye kubita amazina mu rwego rwo kugaragaza icyo abifuriza.

Yagize ati: "Kuri abo babiri,nasabye ababyeyi bababyara ngo bampe uburenganzira mbite amazina.Mu mazina nabise nabigize mbigendereye birimo na filozofiya.

Uwa mbere namwise ’Abe’,ukibyumba ushobora kutabyumva neza ariko Abe biva mu ’kuba’.Iyo uvuze ngo Abe bivuze ngo ’abe uwo ariwe,abe uwo ashaka kuba.Nicyo gituma namuhaye iryo zina."

Uwa kabiri umukurikira,namwise "Agwize".Kugwiza bivuze ’uburumbuke’.Agwize ibyo azatunga,ibyo yifuza,indangagaciro,ibyo yifuza byose abigwize.Murumva ko naboneyeho umwanya wo kwinigura.

Ngo muri ayo mazina icyo mbifuriza,icyo nifuriza abanyarwanda bibe birimo."

Perezida Kagame asabwe kuvuga abagore batatu afataho ikitegererezo maze asubiza agira ati: ’Abo gusa?, ni bose!’

Abaza abateraniye muri BK arena ati ’Muri mwe ni nde utarabyawe n’umugore?’

Nyuma yavuze by’umwihariko kuri nyina umubyara ko ari icyitegererezo cye,kubera ukuntu yamurwanyeho mu gihe cy’ubuhunzi bagiyemo afite imyaka ine gusa.

Avuga ko nyina ubabyara yamuhungishije, amuhetse amukiza ibyo byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa