skol
fortebet

Aba mbere bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 14, Feb 2021

Sponsored Ad

U Rwanda rwatangije gahunda yo gukingira Covid-19,yatangiriye ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi by’umwihariko abita ku barwaye iyi virus mu mavuriro, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima.

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iri gukoresha inkingo zemewe na OMS/WHO u Rwanda rwabonye ku mubare muto "binyuze mu bufatanye mpuzamahanga".

Minisiteri y’ubuzima ntiyatangaje ubwoko bw’urukingo ruri gutangwa, gusa umwe mu bakozi bayo yabwiye BBC ko batangiye gukingira muri iki cyumweru batera urukingo urwa Pfizer.

Muri aka karere iki gihugu nicyo gitangiye iyi gahunda mbere y’ibindi, muri Africa ibindi bihugu byatangiye gutanga urukingo birimo Algeria, Maroc, Mauritius, Equatorial Guinea, Misiri na Seychelles.

Nubwo Minisiteri y’ubuzima itigeze itangaza umubare w’abamaze gukingirwa, amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkruu ahamya ko mu bamaze gukingirwa harimo abakozi ba King Faisal Hospital ndetse n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi.

Uretse inkingo zamaze kuboneka, u Rwanda ruri mu bihugu bine bizakira iza mbere muri gahunda ya Covax ku Mugabane wa Afurika, hamwe na Cape Vert, Tunisia na Afurika y’Epfo.

Ni nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zitandukanye zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bikaza kwemezwa ko u Rwanda rufite imyiteuro ihagije ku buryo inkingo ruzahabwa zitazapfa ubusa.

U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika izikenewe zose. Firigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70, -80.

Muri rusange, hari icyizere cy’uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

Byari biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abari hejuru y’imyaka 65, abakora mu nzego z’ubuzima, abasanganywe indwara karande ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

Ibitekerezo

  • How is the government of Rwanda is sure of the effect of this vaccine? in other countries some of the people who were injected with the vaccine died, they must be very careful!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa