skol
fortebet

Abacururizaga kwa Mutangana bafite ubwoba ko hari benshi banduye bari gukomeza kwanduza abandi

Yanditswe: Tuesday 25, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bacuruzi bacururizaga mu masoko 2 aherutse gufungwa arimo iryo kwa Mutangana n’irya Nyarugenge bagiye gukorera ahandi, harimo n’ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni baravuga ko hari abashobora kuba baranduye bagikomeje kwanduza abandi iyi virus.

Sponsored Ad

Isoko rya Nyarugenge hamwe n’isoko ry’ibiribwa riri i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana yari yafunzwe iminsi irindwi, Umujyi wa Kigali waraye utegetse ko iki gihe cyongerwaho indi minsi irindwi.

Umubare w’abanduye mu Rwanda wiyongereyeho abantu hafi 1,000 mu byumweru bibiri bishize, ubu ugeze ku barenga 3,300.

Mu bipimo by’iyo minsi ishize minisiteri y’ubuzima ivuga ko imibare myinshi y’abarwayi bashya ba Covid-19 "abenshi banduriye ahahurira abantu kandi hafunganye nko mu masoko no mu maduka."

Mu byumweru bibiri bishize kandi abapfuye bikubye kabiri bava kuri barindwi baba 14.

Umugore umwe mu bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana uvuga ko yitwa Dushime, yabwiye BBC ko akeka ko hari benshi cyane baba baranduye aho yakoreraga agereranyije n’abo azi bayisanzemo.

Dushime ati: "Abo bayisanzemo harimo benshi twirirwanaga, twasangiraga, ni uruhererekane runini sinzi uko nabikubwira, abakiriya bacu, abana bacu…hari igice batarapima nanjye ndimo ariko abanduye bashobora kuba ari benshi cyane."

Undi wakoreraga mu isoko ryo kwa Mutangana uvuga ko yitwa Jean Paul Kagabo avuga ko bamupimye mu byumweru bibiri bishize bagasanga ari muzima, ubu akorera mu isoko rya Kimisagara.

Agira ati: "Ntabwo nzi uburyo ntanduye kuko abantu bakorera iruhande rwanjye twakoranaga ibintu byose bamwe bayibasanzemo. Iby’iyi virus simbyumva neza."

Kagabo avuga ko kuva basanga ataranduye yatangiye kurushaho gufata ingamba zo kwirinda.

Ati: "Mbere nashoboraga kwambara agapfukamunwa nabi no gukorakora ku bintu byose ntacyo nitayeho, ariko ubu numvise ngize ubwoba mbonye bagenzi banjye babajyanye i Kinihira."

I Kinihira mu majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Rulindo ni hamwe mu hashyizwe abantu basanzemo iyi virus bavuye muri aya masoko yafunzwe i Kigali, hamwe n’ahandi.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baherutse kandi gutangira igikorwa cyo gukurikiranira mu ngo zabo bamwe mu banduye coronavirus batajyanywe mu bitaro.

Uburyo bavuga ko bugamije kugabanya igitutu ku bushobozi bw’ubuvuzi nk’uko abashinzwe ubuzima babivuga.

Mu kwezi gushize kwa karindwi, minisitiri w’ubuzima yabwiye abanyamakuru ko bafite ubushobozi bw’ibitanda by’abarwayi 3,000 b’iyi virus.

Abakiyirwaye ubu barenga 1,500 nk’uko imibare y’iyi minisiteri ibigaragaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa