skol
fortebet

Abafite ubumuga bwo kutabona babangamiwe n’abatwara ibinyabiziga bakomeje kugonga inkoni zera zibafasha kubona

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Nubwo Polisi y’igihugu yatangije gahunda nziza ya Gerayo amahoro ikangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko no kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru,abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko hari abatwara ibinyabiziga bagonga inkozi zera zibafasha kubona barangiza bakiruka.

Sponsored Ad

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko iyo bari kwambukiranya umuhanda, inkoni yera ibunganira mu kubona ariyo babanza imbere, ariko ngo hari bamwe mu batwara ibinyabiziga bazigonga cyangwa abantu barangara bakazivuna,nyirayo agasigara mu gihirahiro.

Ingabire Severin,umujyanama muri komite y’Ubumwe Nyarwanda bw’Abafite ubumuga bwo kutabona [RUB] avuga ko ubwo yarimo kugenda,yashatse kwambukiranya umuhanda ariko inkoni yera yari yitwaje igongwa n’imodoka yahise yiruka iburirwa irengero,polisi ihagera byarangiye.

Yagize ati “Iyo inkoni yera bayigonze ugira ikibazo.Iyo igonzwe ahantu uhagaze ushobora kuhirirwa umunsi wose iyo utabonye umuntu uhagukura.Biba bimeze nka cya gihe iyo utokowe mu maso uko uba umeze.

Byambayeho rimwe ndi kuri sitasiyo hariya Kacyiru,umuntu arayigonga ahita yiruka,umupolisi ahagera amaze kugenda.Abaturage babaka Plaque banga kuyivuga kuko n’amakuru basanzwe bayimana.Polisi izi akamaro k’inkoni yera ariko ntabwo ibiri mu muhanda igihe cyose.

Nkurunziza Francois utuye mu karere ka Rwamagana ufite ubumuga bwo kutabona nawe yabwiye Umuryango ko iki kibazo cy’abatwara ibinyabiziga bagonga inkoni zera zabo gikabije hirya no hino.

Ati “Ibyo nibyo niberamo I Rwamagana.Wagira ngo ntabwo bo bazi amategeko ya Zebra Crossing.Iyo ndi kugenda mu muhanda hari ubwo nshaka kwambuka umuhanda.Hari igihe uhura n’abantu barangariye mu materefoni akaba agukandagiriye inkoni arayivunye cyangwa amagare akaba arayigonze.Bamwe ntacyo biba bibabwiye.

Arayigonga cyangwa akayivuna kandi izi nkoni ziragoye kuzibona kuko ziva hanze.”

Yaba Ingabire Severin na Nkurunziza Francois bose bahurije ku gusaba Polisi kuba yakongera guhugura abatwara ibinyabiziga n’abagenzi ku kamaro k’inkoni yera ndetse bigashyirwa mu mategeko y’umuhanda.

Ingabire yagize ati “Icyo twasaba Polisi nuko iyi nkoni yera yashyirwa mu mategeko y’umuhanda.Igihe bigisha abantu ibyapa,zebra Crossing n’inkoni yera ikaba iri mu bintu bigisha.Turifuza kubasaba ko igihe cyose bagize ubutumwa batanga,bakibutsa n’inkoni yera.”

Nkurunziza yagize ati “Icyo twasaba Polisi nuko inkoni yera yajya mu mategeko y’umuhanda ku bakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bakaba bayifiteho ubumenyi.Ikindi twasaba abatwara ibinyabiziga nuko igihe babonye ninjije inkoni yera mu muhanda kuko mba ntabona Zebra Crossing,bampe uburenganzira bwo kwambuka aho kumputaza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera,yavuze ko abakoresha umuhanda bakangurirwa kubahiriza amategeko awugenga bityo abayishe bagomba kubihanirwa ndetse asaba abagongewe inkoni zera gutanga ibirego bakarenganurwa.

Ati “Abakoresha umuhanda bose tubakangurira kubahiriza amategeko yawo.Abatwara ibinyabiziga bakorohera abanyamaguru,n’abanyamaguru bakorohera ibinyabiziga.N’abo bafite ubumuga bwo kutabona nabo barimo.Kuba bafite inkoni yera iba ikwiriye kuba inagaragara.Aho bambukira hakunze kuba hari Polisi irabafasha.Turakomeza gukangurira abantu kwirinda impanuka bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Iyo umuntu agonze umuntu cyangwa inkoni yera arakurikiranwa agahanwa.Iyo ufite ubumuga bwo kutabona agongewe inkoni icyo gihe araza akabiregera,uwabikoze agahanwa.

Abafite ibibazo nk’ibyo bakwiriye kugana polisi bigakurikiranwa bigakemuka.Icyo twabwira abanyarwanda nuko bagomba kubaha abafite ubumuga.Bafite uburenganzira,iyo nkoni yera iyo uyibonye uri umushoferi,ugomba kugenda buhoro ni kimwe nuko wahura n’umuntu wese ugiye kwambukiranya umuhanda.”

Abafite ubumuga bwo Kutabona ntiboroherwa no kubona inkoni Yera

Kimwe nuko umuntu usanzwe akoresha amaso mu kubona,abafite ubumuga bwo kutabona imboni yabo n’iriya nkoni yera gusa kuri bamwe ntabwo byoroshye kuyibona nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona [RUB],Donatille Kanimba,washimangiye ko hakenewe ko iyi nkoni yakwishyurwa hakoreshejwe ubwishingizi butandukanye.

Ati “Twaje kumenya ko ibitaro byo ku Ruyenzi bivura amaso bajya bagira inkoni yera ku giciro cya 14.000 FRW kandi n’inkoni nziza zikomeye.Ubuvugizi turi gukora ubu n’ukugira ngo Leta yihangane yemere gushyira inkoni yera mu bwishingizi.

Igiye mu bwishingizi,umuntu uyiguze kuri mutuelle de sante n’ubundi bwishingizi byaba amafaranga 1,400 FRW gusa.Yego hari abo byagora kuyabona ariko uyashakishije mu bavandimwe cyangwa mu baturanyi cyangwa ukayaguza umuntu uti “yampe njye kugurira umwana wanjye inkoni yera”wayabona.Kuvuga ibihumbi 14 FRW hari uwo byagora cyane.Ubwo nibwo buvugizi turi gukora ariko ntabwo turabigeraho.Turasaba Leta ko yakwibuka ko natwe turi abaturage.”

Amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga u Rwanda rwasinye ategeka ibihugu byose biyemera ko bigomba gushakira insimburangingo abafite ubumuga babyo.Izi zirimo n’inkoni year ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Mu Rwanda nta duka cyangwa inzu iyo ariyo yose icuruza inkoni Yera bikaba bigora abafite ubumuga kuyibona kuko bisaba ko zitumizwa hanze.

Inkoni yera ifite amako atandukanye ndetse ubwiza bwazo nibwo butuma zigira ibiciro bitandukanye kuko hari n’izihenze cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa