skol
fortebet

Abafite uburwayi bw’ingingo basabwe kwivuza kare

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu bafite uburwayi bw’ingingo bavuga ko ubuke bw’amavuriro yihariye, bituma kuzikira bigorana, ku buryo byaviramo umuntu gukurizamo ubumuga bwa burundu. Nyamara abaganga bagira inama abafite uburwayi bw’ingingo kwivuza hakiri kare kuko byongera amahirwe yo gukira.
Abaganga b’inzobere mu kuvura amagufwa mu bitaro bivura indwara z’ubumuga no kugorora ingingo z’umubiri bya Rilima, kuri uyu wa kabiri bari mu kigo nderabuzima cya Kicukiro, aho basuzumye abantu basaga 200 bakabagira n’inama (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bafite uburwayi bw’ingingo bavuga ko ubuke bw’amavuriro yihariye, bituma kuzikira bigorana, ku buryo byaviramo umuntu gukurizamo ubumuga bwa burundu. Nyamara abaganga bagira inama abafite uburwayi bw’ingingo kwivuza hakiri kare kuko byongera amahirwe yo gukira.

Abaganga b’inzobere mu kuvura amagufwa mu bitaro bivura indwara z’ubumuga no kugorora ingingo z’umubiri bya Rilima, kuri uyu wa kabiri bari mu kigo nderabuzima cya Kicukiro, aho basuzumye abantu basaga 200 bakabagira n’inama z’uko bakwivuza byimbitse.

Bumwe mu burwayi bufata ingingo harimo nk’imvune z’amagufa, ubumuga bw’ibirenge, kugorama amavi cg agakuka, ingingo zigagaye n’ abana batinda kugenda.

Dr. Albert Nzayisenga, umuganga mu bitaro bya Rilima avuga ko kwivuza hakiri kare birinda ufite uburwayi bw’ingingo gukomererwa nabwo. Yagize ati, "Nk’ urugero, indwara z’ibirenge aho umuntu aho gukandagiza ubworo bw’ikirenge akandagiza umugongo w’ikirenge biba byiza iyo tubivuye umwana akiri muto kuko tubivura dukoresheje kubigorora ,platre, cyangwa isima ku buryo umwana ageza igihe cyo kugenda ibirenge bye bimeze neza. Iyo ubonye igufwa rigoramye, imitsi ikurya,hari abaganga bashobora kukuvura. Icyo gihe uvurwa neza hakoreshejwe ubugororangingo, ugahabwa n’ubujyanama."

Abaganga bavuga kandi ko imirire myiza cyane cyane ku bana bato ari kimwe mu bishobora kubarinda kugira uburwayi bw’ingingo, kuko amagufwa yabo akura neza kandi agakomera.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa