skol
fortebet

Kigali: Abaganga biganjemo abasirikare basoje imyitozo yo kuvura Ebola [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

Abaganga bo mu Rwanda biganjemo abasirikare bakora mu buvuzi basoje imyitozo yo kuvura Ebola bari bamazemo ibyumweru hafi bitatu.

Sponsored Ad

Iyi myitozo yatangiye tariki 6 Ukwakira 2018, yaberaga mu bitaro bya gisirikare I Kanombe. Iyi myitozo ibaye mu gihe ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima OMS riherutse gutangaza ko u Rwanda na Uganda bishobora kwibasirwa na Ebola imaze iminsi yongeye kwaduka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Umuyobozi ushinzwe serivise z’ ubuvuzi muri Minisiteri y’ ubuzima Zuber Muvunyi ubwo yasozaga iyi myitozo yongeye gushimangira ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bw’ u Rwanda.

Yagize ati “Nta kibazo na kimwe cya Ebola kiragaragara mu Rwanda. Nubwo bimeze gutyo ariko ni ngombwa guha imyitozo abavuzi n’ abafatanyabikorwa mu buvuzi ijyanye no kuvura, n’ ingamba zo kwirinda Icyorezo cya Ebola”

Ebola ni indwara yandura cyane dore ko iyo umuntu akoze ku matembabuzi y’ umuntu uyirwaye nawe ahita ayandura.

Minisitiri w’ Ubuzima yigeze kubwira itangazamakuru ko bumwe mu buryo bwo kwirinda Ebola harimo no kugira isuku abantu bakaraba amazi meza n’ isabune.

Kuva Ebola yakongera kwaduka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo imaze guhitana abarenga 60.

Imwe mu ngamba Leta yafashe mu rwego rwo guhanga na Ebola harimo gupima abinjira ku mipaka y’ u Rwanda ngo hirindwe ko hari umurwayi wa Ebola wakwinjira mu gihugu akayikongeza Abanyarwanda.

Abaganga batojwe kuvura Ebola bigishijwe uko umuganga ugiye kuvura umurwayi yaketseho Ebola, yambara , uko ayipima, n’ ibindi.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa