skol
fortebet

Abakoresha n’ abaturiye gare ya Kacyiru babangamiwe no kuba itangira ubwiherero

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Gare ya Kacyiru ku munsi ikoreshwa n’ abarenga 1000, nta bwiherero ifite. Abayikoresha n’ abayituriye bavuga ko bibabangamiye kuko biteza umwana.
Abagenzi bakoresha iyi gare bavuga ko hari ubwo bategereza imodoka, hagashira nk’ iminota 30 imodoka itarabageraho. Ngo gutinda muri iyi gare hari ubwo bituma bakenera ubwiherero bakabubura.
Abakorera akazi ka buri munsi muri iyo gare. Ni ukuvuga abacuruzi ba za M2U n’ abatwara taxi voiture babwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko mbere bakenera (...)

Sponsored Ad

Gare ya Kacyiru ku munsi ikoreshwa n’ abarenga 1000, nta bwiherero ifite. Abayikoresha n’ abayituriye bavuga ko bibabangamiye kuko biteza umwana.

Abagenzi bakoresha iyi gare bavuga ko hari ubwo bategereza imodoka, hagashira nk’ iminota 30 imodoka itarabageraho. Ngo gutinda muri iyi gare hari ubwo bituma bakenera ubwiherero bakabubura.

Abakorera akazi ka buri munsi muri iyo gare. Ni ukuvuga abacuruzi ba za M2U n’ abatwara taxi voiture babwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko mbere bakenera ubwiherero bakajya kubutira mu ngo ziri hafi y’ iyo gare ariko ubu ngo ntabwo bene izo bakemera kubatira kuko umubare w’ abakoresha iyi gare wingereye cyane.

Abaturiye iyi gare bavuga ko impamvu batacyemera gutiza abagenzi ubwiherero bwabo ari uko abakoresha iyo gare babaye benshi bikaba bibateza umwana n’ ubwiherero bwabo bukuzura vuba.

Sabigirwa Apolinaire utwara abagenzi muri taxi voiture, avuga ko kutagira ubwiherero muri gare ari ikibazo kandi gikomereye abantu bose bahagenda.

Yagize ati “Ubwiherero ni ikibazo gikomeye hano, ababishinzwe bakwiye gukora ibishoboka byose bukubakwa kuko birabangamye rwose”.

Muparasi Claude ni Umugenzi Kigali Today yasanze muri iyo Gare amaze iminota irenga 20, ategereje imodoka yerekeza mu mujyi.
Nawe yunga mu rya mugenzi we, avuga ko ubwiherero bukenewe muri iyo gare, ngo kuko hari igihe abagenzi bategereza imodoka umwanya munini bakabukenera.
Ati “Uhagaze aha umwanya muto, ntiwatinda kubona abantu barimo kwihagarika mu nkengero, kubera nta bwiherero”.
Abaturiye gare bajyaga batiza ubwiherero abagenzi, bavuga ko babicitseho, ngo kuko umubare wagendaga wiyongera w’abatira ubwiherero bigateza umwanda kandi bikanatuma ubwiherero bwabo bwuzura vuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephan, avuga ko ubusanzwe gare ya Kacyiru yari yubatswe, hateganywa ko nta mugenzi ugomba kuhatinda.
Ati “Iriya gare yubakwa yagombaga kuba aho imodoka zihagarara zisiga abantu, zigafata abandi byihuse zigakomeza urugendo zitahatinze (Bus stop).

Nyuma yo kubona ko byahindutse zihatinda, hafashwe icyemezo cyo kuhubaka ubwiherero, kugira ngo abahaatinda babukenera babashe kububona.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko icyatindije kubaka ubwiherero ari ikibazo cyo kubona ibyangombwa by’ubutaka bwo kubwubakaho.

Ubutaka bwabonetse bwari ubw’Umujyi wa Kigali, ubu wamaze kubwegurira Akarere ka Gasabo kugira ngo bwubakwemo ubwo bwiherero.

Mu gihe kitageze ku Kwezi kumwe, imirimo yo kubaka ubwiherero muri gare ya Kacyiru, ngo iraba yatangiye kuko na rwiyemezamirimo yamaze guhabwa isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa