skol
Kigali
startimes

Abana 44 bavutse kuri Noheli hirya no hino mu mujyi wa Kigali

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 December 2020 Yasuwe: 3747

Abana 44 nibo bavutse uyu munsi kuri Noheli,mu bitaro byo hirya no hino mu mujyi wa Kigali nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times abitangaza.


Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyakusanyije amakuru y’ababyeyi babyeyi babyaye uyu munsi gisanga abana bavutse uyu munsi ari 44.

Abana 12 bavukiye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru,15 bavukira mu bitaro byo ku muhima,7 bavukira muri Hôpital La Croix Du Sud, 4 muri King Faisal hospital, 6 mu bitaro bya Kibagabaga mu gihe Polyclinique La Medicale nta n’umwe wahavukiye.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko ababyeyi cyasuye babyaye kuri Noheli bishimye cyane kuko ngo byahuriranye n’ivuka rya Yesu.

Noella Joyeuse Arahirwa wabyaye uyu munsi ku itariki nawe yavutseho, yabwiye The New Times ati “Sinabona uko mbivuga,ndishimye birenze.Ndashimira Imana,N’igitangaza kitaba kuri buri wese.Umukobwa wanjye yavukiye rimwe na Yesu.Ndizera ko azamenyekana ku isi yose kubera iyo mpamvu.”

Ababyeyi ba Arahirwa ndetse na nyirakuru bavuze ko Noheli ari umunsi ufite agaciro mu muryango wabo ndetse ko byabaye byiza cyane ko byahuriranye n’ibyishimo byo kwakira umwuzukuru wabo.

Muganga Dr.Victorien Ndacyayisenga yabwiye The New Times ko ababyeyi benshi bashimishwa no kubyara kuri Noheli.

Ati “Biba bishimishije kubyara muri iki gihe cy’iminsi mikuru.Ababyeyi benshi barabyishimira kandi nawe urabona uko bishimye cyane.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Prof.Shyaka yahumurije Abanyarwanda batewe ubwoba n’inzara muri Guma mu...

Mu gihe Kigali yose yashyizwe muri Guma mu Rugo bikaba bituma hari ababura...
19 January 2021 Yasuwe: 3325 0

Covid-19: Hapfuye abandi bantu 4 mu Rwanda, abanduye bashya ni...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 18 Mutarama...
18 January 2021 Yasuwe: 3800 0

Abantu 02 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 182 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 17 Mutarama...
17 January 2021 Yasuwe: 4075 1

Ibitaro bya Leta byose byategetswe kuvura abarwayi ba Covid-19 hakoreshejwe...

Minisiteri y’Ubuzima yategetse ibitaro byose bya Leta ko guhera kuri uyu wa...
17 January 2021 Yasuwe: 3710 0

Covid-19 yahitanye abantu 2 mu Rwanda,Imibare y’abanduye iracyatumbagira

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 16 Mutarama...
16 January 2021 Yasuwe: 4410 0

Abagabo 5 bo mu mujyi wa Kigali bahitanwe na Covid-19 abandi bantu 257...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 15 Mutarama...
15 January 2021 Yasuwe: 4537 1