skol
fortebet

Abandi bantu 5 bakize Coronavirus mu Rwanda hanaboneka 2 bashya bayanduye

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020, abantu batanu bari barwaye Coronavirus bakize basezererwa mu bitaro mu gihe hari abandi babiri basanzwemo iyo virusi mu bipimo 923 byafashwe.

Sponsored Ad

Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ugera ku bantu 136 barimo 54 bamaze gukira.Aba bantu bashya banduye bose banduriye mu Rwanda.

Kugeza kuri uyu munsi mu Rwanda nta muntu n’umwe urapfa cyangwa ngo ajyanwe mu byumba by’indembe nubwo byateganyijwe,ahubwo hamaze gukira abantu 42.

Abantu babonetse ko banduye Covid-19 bahise bashyirwa mu kato hatangiragushakishwa abo bahuye nabo bose kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.

Minisante yamenyesheje Abanyarwanda ko Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umuntu wanduye Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iravuga ko gahuda ya guma mu rugo izakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe cyose ibipimo by’icyorezo cya Covid 19 bizaba byerekana ko nta bwandu bw’icyo cyorezo bukigaragara mu gihugu, kandi Leta ikaba ari yo itangaza ko ingamba zafashwe zihindutse.

Hari abakomeje kwibaza niba ingamba zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda zo kuguma mu rugo no kureka ingendo zitari ngombwa, no guhagarika bimwe mu bikorwa na serivisi zitihutirwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, zizarangira ku itariki ya 19 z’uku kwezi, zishobora kurangira mbere cyangwa niba hazongerwaho indi minsi, ariko Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel mu kiganiro aherutse guha RBA mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko ingamba zizakomeza gufatwa mu gihe ubwandu buzaba bukigaragara kandi ko izo ngamba zizahindurwa hakurikijwe uko ibintu bizaba byifashe.

Yagize ati "Ntabwo abantu bari bakwiye kumva ko ko imibare guhindagurika ari ikibazo cyangwa ari igitangaza, icyorezo niko giteye kugeza igihe tuzababwirira ko nta muntu n’umwe tukibasha kubona, ariko mu gihe tutaragera ku mubare wa zeru, ingamba zo tugomba gukomeza kuzishyira mu bikorwa.Icyemezo cyo gufunga cyafashwe na guverinoma, Abanyarwanda bategereze ko guverinoma izongera gufata undi mwanzuro, ihereye ku ko icyorezo kizaba gihagaze. Abavuga amatariki yo gufungura atandukanye nta shingiro bifite, ni ukuyobya Abaturage.’’

Ibitekerezo

  • Buriya bishobotse mugihe habonetse umuntu mushya urwaye nago bajya bavuga agace bamukuyemo kugirango amakuru aboneke vuba kuko haraho bahura bagahita bava hamwe bahuriye ariko bitangajwe abanu barushaho guhita bamenya uko banduye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa