skol
fortebet

Abanduye Coronavirus bashya 59 bose batahuwe I Kigali

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiter y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 15 Kanama 2020 mu Rwanda habonetse abanduye bashya 59 bose bo mu mujyi wa Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu midugudu iri mu kato.Abamaze kwandura bose babaye 2,352.

Sponsored Ad

Abakize uyu munsi babaye 27 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,631.Abakirwaye ni abantu 713.Abapfuye ni 08.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Leta y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zitandukanye zijyanye no gukumira ko icyorezo cya COVID-19 cyabonera icyuho mu gucika intege. Muri izo ngamba harimo kongera umubare munini w’abasuzumwa mu Gihugu, mu rwego rwo kwirinda ko haba hari abagendana virusi bashobora kuyanduza abandi mu gihe bataramenyekana. ngo bakurikiranwe.

Mu matsinda asanzwe asuzumwa mu buryo bwa rusange, hiyongereyeho iry’abantu bafatwa batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwatangaje ko ku ikubitiro abarenga 200 bapimwe mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 13 Kanama 2020.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko abo bantu bose bapimwe, bari bashyizwe bice bine by’Umujyi wa Kigali ari byo kuri Sitade Amahoro, Sitade ya Kicukiro na Sitade ya Kigali (Nyamirambo) ndetse n’abarazwa mu kibuga cya kaminuza ya ULK.

Utwo duce twagutse twashyiriweho guhangana n’abacaracara mu masaha y’ishoro arenze ku yemejwe n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo gukumira urujya n’uruza rw’abantu mu masaha bigoranaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo mu buro bukwiye.

Dr. Nsanzimana yasobanuye ko RBC irimo gukorana na Polisi y’u Rwanda mu kongera itsinda ry’abarenga ku mabwiriza ku matsinda amaze igihe apimwa mu buryo bwa rusange mu gihugu.

Ati: “Abo bantu bagenda nyuma ya 9 saa tatu, bamwe muri bo babikora buri munsi, bongera impungenge iyo ari mu bihe byo kurwanya iyorezo nk’iki. Ubu duhanganye na virusi yica, bityo ntidushobora kwirara; ibisubizo bizatubwira uko byifashe kuri iryo tsindaryihariye, arko na bo bazamenyeshwa uko bahagaze.”

Yakomeje agira ati: “Twahereye ku bataha mu masaha y’ijoro ariko tuzakomereza no ku batabara agapfukamunwa cyangwa abakambara nabi.”

Yakomeje avuga ko kurenga ku mabwiriza yashyiriweho kwirinda icyorezo biha urwaho ikwirakwizwa rya Virusi, bityo gupima abantu bari muri ayo matsinda ari ingenzi kugira ngo hamenyekane imiterere y’uko icyo cyorezo bgihagaze murirusange.

Yagize ati: “Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abantu umunani mu Rwanda; ntaho turagera, nta mpamvu yo kwishyira hejuru. Ntirurakinesha, kandi iki gihe si icyo kudohoka, buri ngamba yashyizweho ifite icyo isobanuye mu guhangana n’iki cyorezo bityo igomba kubahirizwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko nta muntu n’umwe wari ukwiriye kuba arazwa mmuri sitade kuko isaha ya saa tatu ihagije ngo buri wese abe yageze iwo mu rugo.

Yakomeeje avuga ko hatangiye kuboneka impinduka mu kubahiriza isaha ya saa tatu.

Ati: “Mbere twajyaga tubona amagana y’abantu barara muri ziriya santeri, ariko ubu tubona abantu mirongo barenze ku mabwiriza. Na none kandi abamotari wasangaga ari benshi mu ijoro ariko umubare waragabanyutse ku buryo bugaragara ku buryo usanga batarenga 10 mu ijoro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa