skol
fortebet

Abanduye Coronavirus mu Rwanda babaye 102…Kuri uyu wa Gatandatu habonetse abantu 13

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu hagaragaye abantu 13 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi ndwara ugera ku bantu 102.

Sponsored Ad

Aba bantu bashya banduye Coronavirus uko ari 13 biganjemo benshi bayanduriye mu Rwanda kuko abagera ku icyenda bayanduriye mu gihugu bayandujwe n’abaturutse hanze .Abanduye baturutse i Dubai ni babiri mu gihe abandi 2 basigaye bavuye Turkiya.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abagaragayeho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Yakomeje ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bakigaragaza. Nta n’umwe urembye.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwitwararika, bakubahiriza ingamba zidasanzwe zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko Coronavirus ikomeza gukwirakwira.

Izo ngamba zirimo ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo zabo bagasohoka bibaye ngombwa nk’igihe bagiye guhaha cyangwa kwivuza n’igihe kandi bagiye gucuruza imiti n’ibiribwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda bose barasabwa kandi gukaraba intoki kenshi, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telephone utishyurwa 114."

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ko abantu bahamagara bakina kuri uyu murongo washyizweho utangirwaho amakuru y’icyorezo cya Koronavirusi kubireka.

Yavuze ko gukoresha uyu murongo mu bitajyanye n’icyo washyiriweho byima amahirwe abari bafite ibibazo birebana na Koronavirusi. Akaba yabitanga kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda.

Yagize ati “Iriya nimero ya 114 twatanze hari abantu bari kuyikoresha nabi bagahamagara basa nk’abari gukina. Ntabwo ari byiza, baba babuza amahirwe umuntu ufite ikibazo nyacyo noneho kugira ngo avugishe abari ku murongo biteguye kumwakira ngo bamugire inama y’icyo yakora niba afite ibimenyetso. Kujya guhamagara nk’uko byagaragaye kenshi nta kintu gifatika ujya kubaza ahubwo ari ugukina ku murongo abantu bari bakwiye kubyirinda kuko ntabwo bigoye kumenya umuntu uhamagaye agakinisha uriya murongo. Babyirinde kuko byaba ari ikosa kandi bahanirwa bikomeye.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kugeza ubu ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zigamije gukumira ikwirakwira rya Koronavirusi zatanze umusaruro, ashimangira ko iyo zidafatwa abanduye bari kuba benshi cyane.

Yavuze ko kugeza ubu mu gushakisha abantu banduye bagarukira ku cyiciro cya kabiri gusa, aho umuntu umwe aba yaranduye, akanduza undi n’uwo wundi akanduza undi.

Ati “Buri gihe dusanga umuntu yaranduje umwe, na we akanduza undi bikagarukira aho. Icyo bivuze ni uko ingamba zafashwe zo kugira ngo haveho urujya n’uruza mu bantu haba mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu turere, ziriya ngamba zatumye abantu batagumya kwanduzanya. Kuko wanduza umuntu ari uko mwahuye, mukaganira ukamwegera, uko uvuga wanduye bikaba byamugeraho…”

Yunzemo ati “Icyemezo cyo gutuma urujya n’uruza rw’abantu turuhagarika cyari icyemezo gikwiriye, iyo icyo cyemezo kidafatwa, uwo mubare wa 82 dufite tuba tugeze kure cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa