skol
fortebet

Abanduye Coronavirus mu Rwanda babaye 225…Habonetse abantu 13 bashya kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2020 mu Rwanda habonetse abantu 13 bashya bagaragayeho ubwandu bwa Coronavirus mu bipimo 1,705 byafashwe. Abantu 98 barimo batatu batashye uyu munsi, bamaze gukira iki cyorezo.

Sponsored Ad

Mu bipimo ,1705 byafashwe kuri uyu wa 29 Mata 2020, hagaragayemo abarwayi 13 bashya ba Coronavirus batumye u Rwanda rwuzuza abantu 225 bose hamwe bamaze kugaragarwaho na Covid-19.Abantu 98 barimo batatu batashye uyu munsi, bamaze gukira. Abakirwaye ni 127.

MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.
Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus ku bashoferi batwara amakamyo bambukirinya imipaka,Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyafashwe umwanzuro ko hashyirwaho ububiko bw’ibicuruzwa (warehouses) ku mipaka, mu rwego rwo kugira ngo horoshywe uburyo bwo gupakurura no gupakira ibicuruzwa bituruka hanze y’Igihugu.

Mi itangazo RRA yanyujije kuri twitter kuwa Mbere w’iki cyumweru, yamenyesheje abakora ubwikorezi bwo mu mazi magari, abakora ubwikorezi bw’ibicuruzwa hakoreshejwe inzira z’ubutaka, abohereza n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga ndetse n’ababunganira muri za Gasutamo, ko hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, uburyo bwari busanzwe bw’imikorere ya Gasutamo bwahindutse guhera kuwa Mbere tariki 27 Mata 2020.

Muri izo mpinduka, imizigo n’ibinyabiziga biyitwaye bizajya bipakururwa bishyirwe mu bubiko cyangwa mu zindi modoka bikigera kuri Gasutamo byinjiriyeho mu Rwanda.

RRA isaba abakora imirimo y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa kuba bafite abashoferi babiri, ni ukuvuga ubikura hanze y’Igihugu n’undi uri mu Rwanda ubikura ku mupaka byinjiriyeho akabigeza aho bigiye.

Ibi kandi bigomba gukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

Muri iryo tangazo, RRA ivuga ko serivisi zose za Gasutamo zatangirwaga i Kigali n’ahandi imbere mu gihugu, zizajya zitangirwa ku mipaka yavuzwe haruguru.

RRA ivuga ko hateganyijwe ifasi (Inland Cargo Depots), ahazajya hapakururirwa za kontineri no kuzihinduranya ku modoka zitwara ibicuruzwa mu Rwanda.

Imenyekanisha ry’ibicuruzwa no kwishyura imisoro n’amahoro bijyanye na byo, bigomba gukorwa umuzigo utaragera mu Rwanda (pre-clearence), kugira ngo imirimo ya Gasutamo yihutishwe, n’ibicuruzwa bihite birekurwa bikinjira.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko impapuro ziherekeje ibicuruzwa/umuzigo, zizajya zoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe cy’imenyekanisha, mu rwego rwo kwirinda ihererekanya ry’impapuro mu ntoki.

Ku bacuruzi bafite ibicuruzwa byangirika n’ibindi bikeneye ububiko bwihariye nka lisansi na mazutu, bizajya byemererwa kugenda habanje guhinduranya abashoferi kandi hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Abunganira abacuruzi muri za Gasutamo bagomba gukora imenyekanisha ritanga amakuru yose kandi y’ukuri ku bicuruzwa, kugira ngo Gasutamo yihutishe igenzura n’irekurwa ry’ibicuruzwa.

RRA ivuga ko abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bagomba gukoresha EBM y’icyiciro cya kabiri (EBM version 2), kugira ngo boroherezwe mu igenzura n’irekurwa ry’ibicuruzwa muri Gasutamo.

Iryo tangazo rya RRA risoza rivuga ko ibicuruzwa byamenyekanishijwe nk’ibikomeza mu bihugu by’ibituranyi (Transit Goods), bizajya biherekezwa kugera aho bigana, kandi muri urwo rugendo abashoferi bakazajya bahagarara gusa ahabugenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa