skol
fortebet

Abanduye Coronavirus mu Rwanda babaye 70…kuri iki cyumweru habonetse 10

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020 hagaragaye abandi barwayi ba Coronavirus 10 bituma umubare w’abanduye uzamuka cyane ugera ku bantu 70.

Sponsored Ad

Abantu bagaragaye uyu munsi barimo abantu 6 bageze mu Rwanda baturutse I Dubai bahita bashyirwa mu kato,abantu 2 baturutse muri Afurika y’Epfo,Umuntu umwe waturutse muri Nigeria,n’undi umwe wageze mu Rwanda avuye mu ngendo zo muri Afurikay’Iburasirazuba.

MINISANTE yongeye gutangaza ko abarwayi bose bari kwitabwaho mu bitaro byabugenewe kandi bameze neza.

Kugeza ubu abarwayi ng nta bimenyetso bagaragaza aho mu cyumweru gitaha abambere bazatangira gutaha.

MINISANTE yongeye gusaba abanyarwanda kwitwararika bagakurikiza ingamba zose zafashwe zirimo kuguma mu rugo,kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza gukaraba intoki kenshi, kubahiriza intera ya metero imwe hagati yabo no guhamagara nimer 114 igihe umuntu yibonyeho ibimenyetso bya Coronavirus nk’inkorora,umuriro,guhumeka bigoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa