skol
fortebet

Abanduye Coronavirus mu Rwanda babaye 89…Habonetse abantu 5 kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abantu 5 banduye icyorezo cya Covid-19 bituma umubare w’abanduye iki cyorezo uba abantu 89.

Sponsored Ad

Aba bantu batanu bose batahuwe ko banduriye mu Rwanda bahuye n’abo bayirway bituma bashyirwa mu kato barakurikiranwa.

MINISANTE ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahabugenewe ndetse bari koroherwa.Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko Abaturarwanda bose bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, guhamagara umurongo wa telephone utishyurwa wa 114 igihe ugaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara birimo gukorora cyane,kunanirwa guhumeka no kugira umuriro mwinshi.

Kuba umubare w’abanduye utarangira nibyo byatumye kwa 01 Mata 2020,Leta y’u Rwanda yongera ikindi gihe cy’iminsi 15 y’ibihe bidasanzwe hagakorwa ibyangombwa cyane gusa, ni mu gihe mu byumweru hafi bibiri habonetse abantu barenga 60 banduye iyi ndwara.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu kindi gihe cy’indi minsi 15, kugeza tariki 19/04/2020, abantu babujijwe kuva mu ngo kereka bagiye guhaha, kwivuza, kuri banki cyangwa gutanga izo serivisi.

Amashuri yose mu gihugu, utubari n’imyidagaruro, insengero, ingendo mu gihugu, imipaka n’ibindi bizakomeza gufungwa.

Abantu ariko bemerewe gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, imipaka izafungurwa ku bwikorezi bw’ibintu n’amasoko acuruza ibiribwa n’imiti bizakomeza gukora.

Abikorera mu Rwanda barimo n’abanyenganda bemeza ko icyorezo cya COVID-19 kizazahaza ubukungu bw’ibihugu, gusa bakemeza ko ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zirimo guha rugari abari mu rwego rw’ubuhinzi n’abari mu nganda hari kinini bizafasha ku bukungu bw’igihugu.

Igihombo giterwa na COVID-19 kigera mu bice byose by’imibereho ya muntu, nko mu bukungu, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere rigaragaza ko igihombo ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere kizazamuka kikagera kuri miliyari 220 z’amadorali ya Amerika ndetse ko mu bihugu bikennye 75% by’ababituye bazaba nta bushobozi bwo kubona isabune cyangwa amazi bafite.

Umuyobozi wa PSF Robert Bafakulera yabwiye RBA ko nubwo COVID-19 izagira ingaruka nini ku bukungu muri rusange by’umwihariko mu nzego zirimo ubukerarugendo ngo mu bijyanye n’ubucuruzi hari ibikomeje gukorwa.

Ati ’’Dufite abantu bari mu Bushinwa b’Abanyarwanda bafasha abandi Banyarwanda kugira ngo bagere ku masoko aho basanzwe barangurira ibintu bakabibarangurira bakabyohereza, muri iki gihe amato araza ndetse n’indege za cargo zazaga 2 cyane cyane iya Ethiopian. Ugiye kureba ntabwo bizabuza ubukungu guhungabanamo cyane cyane mu rwego rw’ubukerarugendo aho abakerarugendo bataza aho ama hoteli atabona abashyitsi nkuko bisanzwe aho hari icyo tuzatakaza ariko mu zindi sectors nyinshi zigize igihugu ntabwo ndeba ikintu kizahungabanaho cyane.’’

Ubukungu bw’u Rwanda byari biteganyijwe ko buzazamuka ku muvuduko wa 8.1% mu 2020, ibintu bishobora kutagerwaho kubera iki cyorezo cya koronavirusi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa