skol
fortebet

Abantu 101 banduye Covid-19 abandi 39 barayikira mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 29, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 29 Kanama 2020 habonetse abantu 101 mu bipimo 6,163, barimo ab’IKigali:65 (bapimwe mu masoko ya Kigali), Rusizi:27 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rubavu:4, Gisagara:3, Muhanga:1, Karongi:1.Abamaze kwandura bose 3,843.
Uyu munsi kandi hakize abantu 39 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo baba 1,904.Abakirwaye ni 1,923.Abamaze gupfa ni 16.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 29 Kanama 2020 habonetse abantu 101 mu bipimo 6,163, barimo ab’IKigali:65 (bapimwe mu masoko ya Kigali), Rusizi:27 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rubavu:4, Gisagara:3, Muhanga:1, Karongi:1.Abamaze kwandura bose 3,843.

Uyu munsi kandi hakize abantu 39 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo baba 1,904.Abakirwaye ni 1,923.Abamaze gupfa ni 16.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Icyorezo cya COVID-19 kugeza ubu ntikirabonerwa umuti cyangwa urukingo, ku buryo umuntu wanduye, kugira ngo yitabweho akurwa mu bandi ngo adakwirakwiza uburwayi, agafashwa binyuze mu kuvura ibimenyetso bya Coronavirus, kugeza umubiri wiremyemo ubudahangarwa, ya virusi igashira mu mubiri.

Ubwo umurwayi wa mbere yagaragaraga mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, bakomeje kwiyongera, bitangira u Rwanda rufite ibigo bibiri byita ku banduye COVID-19 biri mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uko uburwayi bwiyongeraga, ibigo byashyirwagamo abanduye byaje kurengerwa, bituma bimwe mu bigo nderabuzima n’amashuri bihindurwa aho kuvurirwa COVID-19, bijyanye n’umubare w’abarwayi.

Inyandiko Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara ivuga ko kugeza ku wa 21 Nyakanga 2020, mu Rwanda hari ibigo 18 bivurirwamo abanduye COVID-19, birimo ibigo nderabuzima icyenda n’amashuri arindwi, byose hamwe bifite ubushobozi bw’ibitanda 1986.

Guhera ku wa 1 Kamena 2020, nyuma y’ubwandu hagati mu baturage mu Karere ka Rusizi, imibare y’ubwandu yarazamutse cyane, ndetse bijyanye n’ifungurwa ry’ingendo z’indege zitwara abagenzi n’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, birashoboka ko ubwandu bwa COVID-19 buzakomeza kwiyongera.

Hatekerejwe kuvurira mu rugo abanduye COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko guhindura ibigo nderabuzima ibivurirwamo COVID-19, ari imbogamizi ku bakeneye serivisi z’ubuzima zahatangirwaga, kandi zigomba gukomeza no mu bihe by’icyorezo, hirindwa ko ibibazo byabishamikiraho.

Ikomeza iti “Mu gihe igihugu kigenda gifungura ubukungu gahoro gahoro, amashuri, amahoteli, serivisi za leta n’abikorera bikeneye kongera gukora, ku buryo bitashoboka ko hakomeza gukoreshwa nk’ibigo bivurirwamo. Hakenewe uburyo burambye butuma serivisi zose zikomeza zaba iza leta n’abikorera, by’umwihariko serivisi z’ubuzima.”

Uburyo bwatekerejweho bwo kuvurira abantu mu ngo bwitezweho ko “buzanagabanya ikiguzi gihanitse bisaba Guverinoma y’u Rwanda mu kuvurira ubuntu no gushyira mu kato abaturage bose n’abanyamahanga.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nibura 70% by’abasangwamo COVID-19 nta bimenyetso baba bagaragaza, ku buryo baba bakeneye gusa kuvanwa mu bandi, bagakurikiranwa mu buryo bworoheje, ku buryo byanabera mu ngo zabo.

Hanzuwe ko abataragaza ibimenyetso aribo bazajya bemererwa kwitabwaho bari mu ngo, naho abanduye COVID-19 basanganywe ubundi burwayi bukomeye, kimwe n’abafite ibimenyetso by’uburwayi, abe aribo bashyirwa mu ivuriro nk’uko bisanzwe.

Si buri wese ubyemererwa

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko umuntu ukurikiranwa ari iwe igihe yanduye COVID-19, agomba kuba yemera kuguma iwe ubutahava, kugeza abiherewe uburenganzira n’inzego z’ubuzima.

Agomba kandi kuba atagaragaza ibimenyetso by’uburwayi cyangwa afite ibyoroheje, afite munsi y’imyaka 65, kandi akaba afite ahantu hisanzuye yaguma, adahura cyane n’abandi mu rugo.

Gusa umuntu yemererwa hamaze gukorwa isuzuma ry’aho atuye, nyuma y’isesengurwa ryimbitse ry’abaganga n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Harebwa ko mu rugo nta muntu ufite ibyago byo kuzahazwa na COVID-19 nk’urengeje imyaka 65 cyangwa ufite indwara zikomeye nk’umutima, ibihaha, impyiko n’izindi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza iti “Hagomba kuba hari ubwiherero buhagije n’ubwiyuhagiriro mu rugo, hari icyumba cyihariye gifite umwuka uhagije cyangwa ahantu hihariye umurwayi ashobora gukirira, atahasangira n’abandi bantu.”

Hagomba kandi kuba hari umuntu mukuru umukurikirana, kandi umurwayi akaba afite uburyo butekanye bwo kugezwaho amazi n’ibiribwa.

Biteganywa ko igihe byemewe, icyumba umurwayi abamo kigomba kuba gifite umwuka uhagije, inzugi n’amadirishya bigahora bikinguye, akagira ahantu hihariye ashyira udutambaro, udupfukamunwa n’indi myanda ye, kandi igatwarwa ahantu hihariye kuko iba irimo uburwayi.

Hagomba kuba hari uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti usukura intoki.

Muri icyo gihe nta muntu uba wemerewe kuva mu rugo, abashyitsi baba babujijwe kugeza umurwayi akize, kandi abagize urugo bose bagategekwa kwambara udupfukamunwa, naho uwita ku murwayi wa COVID-19 akaba yambaye agapfukamunwa kagenewe abaganga, naho abandi bashobora kwambara udusanzwe.

Ni ngombwa kandi guhana intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, bakirinda kwikora mu isura kandi bagakaraba kenshi amazi meza n’isabune.

Umurwayi kandi agira ibikoresho ariraho bisukurwa hakoreshejwe chlorine 0.05% bishyirwaho mu gihe nibura cy’iminota 30, hakabona kujyaho amazi meza n’isabune.

Isuku yo mu rugo

Biteganywa ko mu rugo haba hagomba gusukurwa mu buryo buhoraho cyane ha hantu, byoroshye ko abantu bakora inshuro nyinshi, hagasukurwa n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti uterwa mu nzu, ariko mu cyumba cy’umurwayi, hatangwa inama ko ari we uhisukurira.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza iti “Ubwogero n’ubwiherero bikwiye gusukurwa kandi bigaterwa umuti nibura kabiri ku munsi. Niba uwanduye COVID-19 asangira ubwogero n’abandi, bukwiye guterwa umuti nyuma yo kubukoresha.”

Ni ngombwa kandi kwifashisha uturindantoki, byaba byiza tukaba udukoreshwa rimwe, kandi tugahita dushyirwa ahabigenewe.

Imyanda ibikwa mu kintu gifungwa neza, naho ibyo umurwayi asigaje kurya bikamenwa ahantu hizewe, kandi ibyo yaririyeho cyangwa yanywereyeho, bigasukurwa neza na Chlorine, nyuma hakajyaho amazi meza.

Amashashi arimo ya myanda yanduye ivanwa mu rugo n’umukozi w’inzego z’ubuzima, akayijyana ku kigo nderabuzima ahateganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa