skol
fortebet

Abantu 12 banduye Covid-19 mu gihe abandi 18 bayikize mu Rwanda

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 1,283 byafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri 2020,hagaragaye abantu 12 banduye Covid-19 barimo ababonetse I Kigali:9 na Kirehe:3.Abamaze kwandura bose ni 4,832.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 18 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe uba 3,117. Abakirwaye:1,686.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Igenzura ryakozwe na Polisi y’igihugu ryasize hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ibigo bitanga serevisi zo kwakira abashyitsi birimo motel, utubari na restaurants bigera kuri 70 bifunzwe ibindi birahanwa, nyuma yo gusanga bikora binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19.

Iri genzura ryakozwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku bufatanye bwa polisi n’inzego z’ibanze, ahanini ryibanze mu kugenzura uko abafite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Raporo ikubiyemo ibyavuye muri iri genzura igaragaza ko ahakorewe igenzura hagiye hagaragara amakosa arimo gucuruza inzoga ndetse no kuba ibice zicururizwamo byarakomeje gukora uko bisanzwe, mu gihe amabwiriza ya guverinoma agena ko bitemewe muri iki gihe.

Iyi raporo igaragaza ko kandi abantu bagera kuri 270 bafashwe banywera inzoga aha hantu hatemewe, ndetse batubahirije n’amabwiriza yo guhana intera.

Polisi y’u Rwanda yatangaje kandi ko ubucuruzi burenga 130, nabwo wasangaga budakoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu gihe ibindi birenga 30 bidafite ibikoresho bikoreshwa mu gukaraba no gusukura intoki.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ,CP John Bosco Kabera, avuga ko iri genzura ryabaye mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu gukurikiza amabwiriza ya Guverinoma, gukaza ubwirinzi n’ibindi.

Yagize ati “Ni ibikorwa bisanzwe bya Polisi y’u Rwanda byo gushyira mu bikorwa amategeko n’andi mabwiriza, ahanini binyuze mu kwigisha no mu bukangurambaga.”

“Iri genzura ryari rigamije gusuzuma urwego rw’iyubahirizwa, kureba niba abafatiwe mu makosa akomeye bahanwa, ariko cyane cyane kwibutsa no kwigisha amatsinda atandukanye y’abantu ku ruhare rwabo kugira ngo bagaragaze imyitwarire myiza, atari mu kwirinda gusa ahubwo birinda no gukwirakwiza icyorezo aho bakorera, batuye, batembera, mu bucuruzi bwabo, aho bakirira abakiriya n’ahantu hose umuntu akorera ibintu ku giti cye.”

Polisi y’u Rwanda yanasuzumye uko andi mabwiriza yo ku rwanya Covid-19 arimo gukaraba intoki, guhana intera, kwambara agapfukamunwa, kwishyurana hakoreshejwe ikorana buhanga yubahirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa