skol
fortebet

Abantu 12 biganjemo abo mu nkambi y’impunzi banduye Covid-19 mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 908 byafashwe kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2020 byemeje ko abantu 12 banduye COVID-19 mu gihe nta n’umwe wayikize.

Sponsored Ad

Umubare w’abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ugera kuri 5,174, mu gihe abamaze kuyikira ari 4,930. Abakirwaye ni 209 naho abapfuye akaba ari 35.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko aba barwayi baturutse I Kigali:5, Kirehe:7 (abapimwe mu nkambi y’impunzi).

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Abarimu bamwe bo mu mashuri yisumbuye basabye Minisiteri y’Uburezi ko yareba uko igenera abanyeshuri bakomoka mu miryango itishoboye ibikoresho by’isuku birimo n’udupfukamunwa, kugira ngo gahunda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu mashuri atandukanye igerweho byuzuye.

Nyuma y’uko amashuri yongeye gutangira, abarimu nka bamwe bamarana igihe kinini n’abanyeshuri, bagaragaje imbogamizi ku banyeshuri bafite ubushobozi buke ku buryo batabona ubwo guhinduranya agapfukamunwa, bityo ko harebwa uburyo bafashwa.

Umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Protestant, Kubwimana Eric, yavuze ko bafite abanyeshuri baturuka mu miryango itifashije ku buryo byaba byiza Leta ibunganiye nabo bakabasha kubona agapfukamunwa.

Ati"Ku ruhande rw’abanyeshuri, byanze bikunze ibikoresho by’isuku bisaba ubushobozi, kandi dufite n’abanyeshuri bakomoka mu miryango itandukanye [itishoboye], bishoboka ko n’imiryango yabo yakozweho n’ingaruka za COVID-19, byanze bikunze ikibazo kirahari.”

Ibyavuzwe na Kubwimana byashimangiwe na mugenzi we bigisha ku kigo kimwe ariko utashatse ko imyirondoro ye itangazwa. Uyu mwarimu asanga Leta ikwiye gufasha abanyeshuri batishoboye.

Ati"Urebye igikenewe njye ndumva haba ubufasha bw’udupfukamunwa, ku buryo abana bajya bahindura udupfukamunwa uko bikwiye, ibyo ari byo byose bitewe n’amikoro yo ku kigurira, hari ushobora ku kambara n’ejo akagasubiramo wenda atagatunganyije."

Yakomeje agira ati "Ariko habayeho ubukangurambaga hakaba udupfukamunwa ku ishuri, ku buryo dushobora kubafasha kubuhindura, tukavuga tuti uyu munsi turabaha udupfukamunwa, mbona hatanzwe udukoreshwa rimwe ari byo byaba byiza, kurusha utumeswa."

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko hakenewe uruhare rw’ababyeyi kugira ngo umunyeshuri abone ibikoresho by’isuku, ariko anizeza ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri baturuka mu miryango itifashije babone udupfukamunwa.

Ati "Ariko hano nti twirengagize inshingano z’umubyeyi, umubyeyi agomba kugenera umwana ibikoresho by’ishuri akongeramo n’agapfukamunwa. Gusa bitabujije ko hari n’abana bafite ubushoboizi buke, turi gukorana na Minisiteri ifite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano, Minaloc, kugira ngo turebe ba bana bafite ubushobozi buke,bagire uburyo bwo gufashwa."

Yakomeje agira ati “Aho ngaho turakorana n’inzego z’ibanze, aho biri bugaragare ko hari abana badashobora kubona twa dupfukamunwa n’ubundi baratubona muri gahunda yo gufasha abatishoboye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa