skol
fortebet

Abantu 16 bakize COVID-19 mu Rwanda mu gihe abandi 4 bayanduye

Yanditswe: Friday 02, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu,tariki 02 Ukwakira 2020, abantu 4 basanzwemo COVID-19 mu bipimo 1,873 byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,847 mu gihe 16 ari bo bayikize. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,197.Abakirwaye ni 1,621.Abo imaze guhitana ni 29.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya bagaragaye: Kigali:1, Kayonza:1, Kirehe:1, Nyamagabe:1

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yaciye amarenga ko hashobora kuba hari ubwandu bushya bwa COVID-19 mu masoko yo kwa Mutangana n’isoko rya Nyarugenge, nyuma y’iminsi yongeye gufungurwa, kuko hari iminsi yafunzwe ngo abanze aterwe imiti, n’abayakoreramo bapimwe.

Muri Kanama nibwo muri ayo masoko hagaragaye ubwandu buri hejuru bwa Coronavirus bituma yombi afungwa. Icyo gihe isesengura rya Minisante ryari ryagaragaje ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho muri ayo masoko abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Dr Ngamije yavuze ko mu kugenzura uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu gihugu, muri iki cyumweru habayeho uburyo bwo gupima abantu bagenda mu Mujyi wa Kigali no mu binjira mu Mujyi wa Kigali mu bice bya Giti cy’inyoni, Gahanga, Kabuga na Gatsata, kimwe no mu masangano y’imihanda mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko mu bantu bageze ku 2000 basuzumwe, abantu babiri aribo bari bafite COVID-19.

Ati “Ibyo bigaragaza ko niba usuzumye abantu 2000 ukabonamo babiri gusa mu bantu muhuye nta gahunda ufitanye nabo, bigaragaza ko ubwandu budakanganye, ko abantu barimo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Yakomoje no ku bwandu mu masoko yo kwa Mutangana no mu isoko rya Nyarugenge, avuga ko bongeye kuhafata ibipimo, ariko ibizamini by’ibanze bigaragaza ko ibisubizo atari byiza nko mu bantu bapimiwe mu muhanda.

Ati “Mu bantu 250, abagera ku 162 nta kibazo bari bafite, ariko abandi turashaka gusubiramo ibipimo byabo, kugira ngo tumenye ngo abo dukeka ko banduye barangana gute? Ariko ntabwo imibare yabo ari myiza nk’iy’abantu twasuzumye mu muhanda.”

Minisitiri Dr Ngamije yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko iki cyorezo kigitangira, hagombaga kugurwa ibikoresho birimo ibya laboratwari n’ibikoreshwa mu gupima iki cyorezo ndetse no kugena ahantu hazajya hashyirwa abanduye.

Ati “Tucyubaka ubushobozi hari igihe twakoresheje za hoteli, ibigo by’amashuri, ibyo byose bifite ikiguzi cyagombaga guteganywa. Hari abakozi bo kwa muganga bagombaga kwita kuri abo bantu, amafunguro yabo n’ibindi, hamwe n’ibikoresho byo kwirinda kwandura, ari udupfukamunwa, ingofero, cyane cyane bikenerwa mu kuvura abanduye.”

“Ibyo nibyo byakorewe imibare bigera muri miliyoni 73$ mu mezi atandatu, kugeza ubu yose si ko yabonetse ariko buhoro buhoro leta yagiye ishyiramo amafaranga birumvikana hamwe n’abafatanyabikorwa, ku buryo ubu twongeye gukora ikigereranyo cy’amafaranga yakoreshwa kugeza mu kwezi kwa cumi na kabiri kigeze muri miliyoni 11$, twizera ko urukingo ruzaba ruri kuza, uwo muzigo ukagabanuka.”

Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwatangiye gukoresha gahunda y’uko abanduye COVID-19 batarembye bagomba kuvurirwa mu ngo, igikorwa cyitezweho kugabanya ikiguzi gisabwa leta mu kwita ku banduye iki cyorezo.

Minisitiri Ngamije yavuze ko nibura ku munsi hari ubwo umurwayi umwe yatangwagaho amafaranga ari hagati ya 20000 Frw na 40000 Frw, kandi akitabwaho mu minsi ishobora kugera kuri 21.

Ati ”Ariko ubu umuntu ari mu be, bamwitaho bakamuha amafunguro.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu abantu bagera ku 1000 bamaze kwemererwa kuvurirwa mu ngo, abasaga 600 bamaze gukira bemererwa gukomeza imirimo yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa