skol
fortebet

Abantu 16 banduye Coronavirus mu Rwanda abandi 18 barayikira

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 22 Nzeri 2020,abantu 16 barimo ab’I Kigali:11 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi) na Nyamagabe: 5 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 1,631 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,738.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 18 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,991, abakirwaye ni 1,720.Abamaze gupfu bose :27.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Kiliziya Gatolika yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 294.8 Frw, bizifashishwa mu kwirinda no gufasha abanduye icyorezo cya COVID-19, gikomeje kugariza Isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Ni inkunga yabonetse binyuze Caritas Rwanda, igizwe n’ibikoresho birimo udupfukamunwa, uturindantoki, inkweto z’abaganga, amasabune, imyambaro y’abaganga, ibipimo by’umuriro n’imashini zongerera umwuka abarwayi barembye, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga 294, 475, 215 Frw.

Bigenewe ibitaro icumi bya Kiliziya Gatolika birimo ibya Ruli, Nemba, Ndera, Rilima, Kabgayi, Gakoma, Mibirizi, Kiziguro, Gatagara na Murunda.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba n’Umuyobozi wa Caritas Rwanda, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yasobanuye ko iyi nkunga yabonetse kubera igitekerezo Caritas Rwanda yatanze mu nama Nkuru y’Abepiskopi mu Butaliyani, nyuma y’aho Papa Francis asabiye ibihugu bikize kunganira ibikennye mu kubona ibikoresho byo guhangana na coronavirus.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye Caritas Rwanda n’Abafatanyabikorwa barimo Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Butaliyani, batanze ibi bikoresho nk’ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye muri uru rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati "Twakiriye neza ibikoresho bijyanye n’ibifasha mu kwirinda kwandura no kwanduza covid-19, tubyakiriye rero muri ibi bihe turimo kugerageza guhashya iki cyorezo ndetse tunashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwirinda kwandura no kwanduza iki cyorezo.”

Minisitiri Ngamije kandi yashishikarije abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi gufata iya mbere mu kwirinda iyi indwara, kuko bari ku ruhembe mu kuyirwanya, bigatuma bagira ibyago byinshi byo kuyandura.

Yijeje gukomeza gukwirakwiza ibikoresho mu gihugu hose haba ahagaragaye abarwayi n’aho bataragaragara, kuko ibikoresho bitazahagezwa ari uko umurwayi ahabonetse.

Minisitiri Ngamije kandi yashimye ko ubwandu bw’iki cyorezo bwacogoye muri iyi minsi, avuga ko byose biri guterwa n’imyitwarire y’Abanyarwanda, ariko “imibare ishobora kuzamuka kurushaho cyangwa ikagabanyuka bitewe n’uko twitwaye.”

Abayobozi b’ibitaro bigenewe ibi bikoresho, babwiye itangazamakuru ko babyishimiye cyane kuko bigiye kubafasha mu bwirinzi bwabo, no kwita ku barwayi neza.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rilima Dr. Albert Nzayisenga yagize ati ”Ni icyorezo rero gifata abantu bose kandi kikaba gishobora no kwibasira ibitaro, abakozi n’ababigana. Ni igikorwa cyiza rero twagishimye cyane kubona ibyo bikoresho byunganira ibyo Leta y’u Rwanda yaduhaye ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima.”

Dr. Eugene Niringiyimana uyonbora ibitaro bya Murunda, na we yashimiye ubu bufatanye bwavuyemo ibikoresho bibongerera imbaraga no kunganira ibyari bisanzwe bihari.

Ati ”Kugeza ubu nta barwayi ba Coronavirus turabona barwarira mu bitaro byacu, ariko aho gahunda yo kuvura igeze ni uko abarwayi bafite ibimenyetso bikeya bidakabije bajya bavurirwa mu rugo. Ibikoresho twari tubifite, ariko ibyo kwita ku barwayi barembye ntitwabigiraga, bivuze ko igihe baba babonetse tuzashobora kubitaho.”

Musenyeri Mwumvaneza yijeje ko ubufatanye bwa Caritas buzakomeza no mu minsi iri imbere, ndetse hakaba hanakoherezwa ibikoresho bimwe mu bigo nderabuzima byegeranye n’ibi bitaro, igihe byaba bibaye ngombwa.

Yavuze ko kuva COVID -19 yagera mu Rwanda, Caritas yagiye ifasha abaturage mu buryo butandukanye harimo no kubaha imfashanyo mu gihe u Rwanda rwari muri gahunda ya guma mu rugo, aho hakozwe ibikorwa bifite agaciro gasaga miliyoni 160 Frw.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite ibigo by’ubuvuzi bibarirwa mu 119, birimo ibitaro icumi n’ibigo nderabuzima 109.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa