skol
fortebet

Abantu 16 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 13 barayikira

Yanditswe: Friday 06, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 06 Ugushyingo 2020, abantu 16 basanzwemo COVID-19 mu bipimo 1,333 byafashwe, mu gihe hakize abandi 13.

Sponsored Ad

Umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ni 5,208 naho abamaze kugikira bose hamwe ni 4,953.Abakirwaye:220.Abamaze gupfa bose ni : 36

Abarwayi bashya b’uyu munsi bagaragaye: Kirehe:6, Nyagatare:6, Rubavu:2, Rusizi:2.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bihuza abantu bimwe birahagarikwa ndetse na nubu haracyari ibigifunze.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa “massage” mu Rwanda hemerewe gufungura imiryango no gusubukura imirimo ihakorerwa, ariko hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu rwego rwo gukomeza ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’lgihugu rw’lterambere (RDB) rwamenyesheje Abanyaruanda bose ko ahantu hakorerwa massage hafunguye.

RDB irasaba abatanga serivisi za massage ko mu gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kubahiriza amabwiriza arimo gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashisha umuti wica udukoko.

Abakora massage n’abakiriya bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose, ndetse hagashyirwaho uburyo bwo guha gahunda mbere abashaka gukoresha massage hagamijwe kwirinda ko abakiriya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku

Hagati y’umukiriya n’undi hagomba gushyirwamo igihe k’iminota 15 kugira ngo isuku ikorwe neza kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.

Ahantu hose hahurira abantu, aho bategerereza no mu bwiherero hagomba gushyirwa ibyapa n’amatangazo byibutsa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyane cyane ibirebana no guhana intera, gukaraba intoki, no kubahiriza izindi ngamba za ngombwa

Abakiriya na bo bagomba gushishikarizwa kwishyura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa