skol
fortebet

Abantu 17 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 21 barakira

Yanditswe: Thursday 03, Dec 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 03 Ukuboza 2020,mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 17 barimo aba Kigali: 10, Gatsibo: 3, Rusizi: 2, Musanze: 1, Rubavu:1.Abamaze kwandura bose:6,011.

Sponsored Ad

Abantu 21 nibo bakize kuri uyu wa Kane bituma umubare w’abamaze gukira bose uba:5,596. Abakirwaye:365.Abamaze gupfa ni 50.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abagabo batatu bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, George W. Bush na Bill Clinton, bemeye guhabwa urukingo rwa Covid-19 bari imbere ya za kamera (camera), kugira ngo abantu batandukanye barwizere, baruhabwe batekanye.

Ni umwanzuro uzashyirwa mu bikorwa umunsi Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, US FDA, kizaba kigize urukingo cyemeza ko rutangira gutangwa. Ni umwanzuro ufashwe mu gihe hari eshatu zitanga icyizere, ndetse u Bwongereza buheruka kwemeza itangwa ry’urwakozwe na Pfizer na BioNTech.

Aba batatu bahoze ari abayobozi bakomeye bizera ko bazaba batanze ubutumwa bukomeye ku Banyamerika, ko nabo bakwiye kwemera gukingirwa COVID-19.

Umuyobozi w’ibiro bya Bush, Freddy Ford, yabwiye CNN ko uyu wabaye perezida wa 43 yavuganye na Dr. Anthony Fauci uyobora Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo n’Umuhuzabikorwa wa White House mu kurwanya Coronavirus, Dr. Deborah Birx, ashaka kumenya uburyo yafasha mu bukangurambaga ku rukingo.

Ati "Mu byumweru bishize Perezida Bush yansabye kumenyesha Dr. Fauci na Dr. Birx ko igihe nikigera, yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe mu gushishikariza abaturage bagenzi be gukingirwa.”

"Icya mbere urukingo rugomba kwemezwa ko rwizewe rugahabwa abaturage b’ibanze. Icyo gihe na Perezida Bush azitegura guhabwa urwe kandi azishimira kubikorera kuri kamera.”

Umukozi ushinzwe itumanaho rya Clinton na we yabwiye CNN ko yifuza gufatira urukingo mu ruhame, mu kumenyekanisha icyo gikorwa.

Ati "Perezida Clinton nta kabuza azafata urukingo vuba bishoboka, bitewe n’ibizemezwa n’inzego z’ubuzima. Kandi azabikorera mu ruhame mu gihe byaba byafasha abanyamerika nabo kugenza batyo.”

Ni kimwe na Obama, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane yavuze ko Fauci natangaza ko urukingo rwizewe, nta kabuza azamwizera.

Ati "Abantu nka Anthony Fauci, ndabazi kandi twarakoranye, ndabizera cyane. Rero Anthony Fauci ambwiye ko uru rukingo rwizewe, rushobora gukingira umuntu, rukakurinda kwandura COVID, nta kabuza ngomba kurufata.”

"Ndakwizeza ko umunsi rwagenewe abantu bari mu byago bike kuri iki cyorezo, nzarufata. Bishobora kurangira ndufashe birimo guca kuri TV cyangwa bigafatwa amashusho, kugira ngo abantu babone ko nemera ibijyanye n’ubu bumenyi, ko icyo ntizera ari ukwandura Covid.”

CNN yatangaje ko yanabajije Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumweza Amerika, niba ashobora kwemera guhabwa urukingo mu ruhame. Ntabwo igisubizo cye kiratangazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa