skol
fortebet

Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 100 barayandura

Yanditswe: Saturday 12, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 12 Ukuboza 2020,umugabo w’imyaka 61 n’umukobwa w’imyaka 14 bo mu Mujyi wa Kigali, bishwe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba 56.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi,abantu 100 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 3,813 byafashwe, mu gihe abandi 66 bayikize mu masaha 24 yashize.Abanduye basanzwe I Kigali: 52, Rubavu: 21, Huye: 9, Ruhango: 7, Rusizi: 4, Muhanga: 4, Gakenke: 2, Rwamagana: 1.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 665,450, byasanzwemo 6,528 banduye.

Abantu 5,892 bamaze gukira covid-19 ndetse barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 580 bakiri kwitabwaho.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje kubera guteshuka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, umubare w’abarwayi ukomeje kwiyongera ndetse by’umwihariko abashyirwa ku mashini zibongerera umwuka nabo babaye benshi ugereranyije n’iminsi ishize.

Tariki ya 30 Gicurasi nibwo umuntu wa mbere mu Rwanda yahitanywe na Coronavirus, kuva icyo gihe uwo mubare umaze kwiyongera aho hamaze gupfa abantu 54.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko muri iki gihe COVID-19 ihangayikishije inzego z’ubuzima kurusha mu minsi ya mbere.

Ati “Twe ku rwego rw’ubuzima tubibona mu rwego ruhambaye, bigeze ku kigero tutigeze tubamo mu bihe byabanje. Imibare iriyongera nibyo, hari n’ubwo twagize abarenze aba, ariko iyo turebye abarwayi barembye bari ku mwuka, ejo bundi twabaga turi muri babiri, batatu, ariko ubu turi muri 12 kandi bagenda biyongera umunsi ku munsi. Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko indwara iri kurembya abantu benshi.”

Yakomeje avuga kandi ko ubu umubare w’abantu bapfa nawo uri kuzamuka cyane kurusha uko mbere byabaga bimeze.

Ati “Icya kabiri ni uko n’abapfa bari kwiyongera. Hari gupfa abantu babiri ku munsi, ibi ntabwo tujya tubigira ubundi, kandi noneho bagapfa ari bato. Mu myaka 40, 35, 38, ntabwo bimeze nka mbere.”

Dr Mpunga yavuze ko kimwe mu bishobora gutuma ubwandu bwiyongera, ari abantu badohotse mu gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima n’abandi bitiranya iki cyorezo n’izindi ndwara.

Ati "Kiri mu bishobora gutuma ubwandu bwiyongera, abantu bari kwitiranya C0VID-19 n’ibicurane bisanzwe ariko ibicurane ni cyo kimenyestso cya COVID-19. Ngira ngo nkangurire abantu bose ko mbere y’uko abantu batekereza ibicurane bagatekereje COVID-19.”

Yavuze ko hari n’abajya mu mavuriro atanga imiti, bakagurayo imiti y’ibicurane badakereje ko indwara barwaye ishobora kuba ari Coronavirus.

Ati “Noneho abantu baragenda muri farumasi, bati mumpe umuti ugabanya ibicurane, bakamuha iriya miti, yaba Paracétamol cyangwa n’ibindi. We akomeza kwibwira ngo ni ibicurane, akaguma muri bwa buzima busanzwe, ari nako yanduza n’abantu benshi. Nyuma bikazagaragara ko yarembye yaramaze kwanduza abantu benshi.”

Minisiteri y’Ubuzima igira inama abantu yo kudakerensa iki cyorezo kuko cyamaze gufata ubukana kurusha mbere, abasaba kurushaho kwitwararika birinda icyo aricyo cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa