skol
fortebet

Abantu 20 banduye Coronavirus mu Rwanda mu gihe 25 bayikize

Yanditswe: Sunday 02, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 20 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi virusi baba 2,062.

Sponsored Ad

Abanduye babonetse I Rubavu:11 (Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato), Kigali:5 (bahuye n’abanduye), Huye:1, Kirehe:1, Muhanga:1, Ngoma:1

Uyu munsi kandi hakize abantu 25 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,144.Abakirwaye ni 913.Abamaze gupfa ni 5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Itsinda ry’abashakashatsi bo mu bitaro by’i Lyon mu Bufaransa, bavumbuye igipimo kizajya gikoresha umwuka kikagaragaraza niba umuntu arwaye Covid-19 cyangwa atayirwaye aho gukoresha ibipimo bifatwa mu muhogo no mu mazuru.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko hakiri kare kwemeza niba gupima Covid-19 mu mwuka w’umuntu bizazana impinduka mu guhashya icyo cyorezo mu Bufaransa, gusa ariko kuri bamwe mu bashakashatsi ni intambwe nziza.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi (CNRS) giherereye mu bitaro bya la Croix-Rousse i Lyon, yavuze ko bizeye ko bari mu nzira nziza biturutse ku makuru bari kugenda bamenya kuri Covid-19.

Ati “ Mu mezi abiri ashize, twari tuzi bike cyane kuri iyi ndwara, none dutangiye kubona amakuru agenda asobanuka umunsi ku munsi.”

Ubwo buryo bwo gupima binyuze mu mwuka bwatangiye kugeragezwa mu bitaro bya La Croix-Rousse, buri gukorwa hakoreshejwe imashini abo bashakashatsi batunganyije ifasha kugenzura utunyabuzima turi mu mwuka w’uwipimisha.

Umurwayi ari guhabwa agacupa akagahumekeramo mu masegonda make bakamubwira niba arwaye Covid-19 cyangwa atayirwaye.

RFI yatangaje ko ari uburyo benshi babonye ari bwiza bagereranyije n’ubwo gufata ibipimo mu muhogo no mu mazuru, kuko banabona igisubizo mu gihe gito.

Gusa ngo haracyari imbogamizi zo kuba iyo mashini yakwegerezwa abaturage, zirimo kuba ihenze, igihe izabonekera kuko ishobora kuboneka mu mpera z’uyu mwaka, ku buryo yaba yaratinze mu gihe icyorezo cyakaza umurego mu Bufaransa.

Hari kandi kumenya niba koko iyo mashini izaba isuzuma gusa Covid-19 atari buri ndwara y’ubuhumekero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa