skol
fortebet

Abantu 203 bakize Covid-19 mu Rwanda mu gihe abandi 13 biganjemo abo mu nkambi z’impunzi banduye

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020,abantu 13 aribo banduye Covid-19 mu gihe abandi 203 bakize,mu bipimo 2,080 byafashwe.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya bagaragaye Kigali:1, Kirehe:6 na Karongi:5 (amatsinda y’abapimwe mu nkambi z’impunzi), Nyagatare:1.

Umubare w’abantu bamaze kwandura iki cyorezo cya Covid-19 mu Rwanda wabaye 4,953, mu gihe abamaze gukira bose hamwe ari 4,601. Abakirwaye ni 319.Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 33.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwahawe igihembo kiswe "Courage to Care” Award,
kubera imbaraga zidasanzwe rwashyize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ni igihembo cyatanzwe n’Umuryango ICAP wita ku buzima ukorera muri Kaminuza ya Columbia muri Amerika

Iki gihembo u Rwanda rwagihawe nyuma yo gufata ingamba zikomeye zirimo na Guma mu rugo nyuma y’aho kuwa 14 Werurwe 2020 umurwayi w’iki cyorezo agaragaye mu Rwanda.

U Rwanda rwafunze amashuri,ikibuga cy’indege,imipaka,n’ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi kugira ngo rurinde abaturage barwo ndetse n’abaturanyi iki cyorezo.

U Rwanda kandi washyize imbaraga mu gukangurira abantu kwambara udupfukamunwa,gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse rushyira ibikoresho ahahurira abantu benshi ndetse icy’ingenzi habaye gupima abantu no kwita ku barwayi b’iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa