skol
fortebet

Abantu 3 bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda abandi 93 barayandura

Yanditswe: Saturday 09, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 09 Mutarama 2021,abantu 3 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 118 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 93 bakagera ku 9,461. Abantu 16 nibo bakize iki cyorezo mu masaha 24 ashize.

Sponsored Ad

Abitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 74,65 na 50 bose bo mu Mujyi wa Kigali.

Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi 103 bakuwe I Kigali: 43, Huye: 13, Musanze: 12, Rulindo: 5, Rubavu: 4, Rwamagana: 4, Karongi: 4, Nyagatare: 4, Muhanga: 1, Nyaruguru: 1, Ruhango: 1, Nyamasheke: 1

Umubare w’abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda wabaye 6,956 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,387 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisiteri y’Uburezi yasabye ibigo by’amashuri bicumbikira abana kwirinda gutanga impushya za hato na hato kuko zishobora kuba intandaro zo gukwirakwira kwa COVID-19 mu mashuri.

Ni ibyatangajwe nyuma y’uko hagaragaye abanyeshuri basanzwe biga mu bigo bacumbitse bahawe impushya zo kurira iminsi mikuru mu miryango yabo, bigatuma benshi bagira impungenge ko bashobora kwanduza bagenzi babo.

Abanyeshuri baganiriye na RBA, bari muri gare ya Nyabugogo batangaje ko bari bafite impushya z’ibigo bigaho gusa bagowe no kubona uko basubira ku mashuri kuko amabwiriza yahise ahagarika ingendo hagati y’uturere.

Niyokwiringirwa Gadine wiga mu Karere ka Kamonyi yavuze ko yari yaje mu minsi mikuru abura uko asubira ku ishuri.

Yagize ati “Niga i Musambira mu wa mbere. Naje mu biruhuko bya Noheli n’Ubunani bamfungiraho ntarasubira ku ishuri. None ubu nyine naje muri gare gushaka imodoka ngo nsubire ku ishuri.”

Umulisa Honette wo mu Karere ka Rubavu we yari yaje muri gahunda yo guhinduza indangamuntu ati “Niga i Rubavu, nari naje guhinduza irangamuntu yanjye kugira ngo mbone uko niyandikisha ngo nkore ibizamini, bahita bafunga imodoka nkiri inaha.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasabye ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri butakomeza gutanga impushya za hato na hato ku banyeshuri.

Ati “Turi gukorana na Minisante muri ubu buryo bwo gukomeza kurinda abanyeshuri ku mashuri. Gusa birumvikana ko hari izo mpungenge nkuko no gupima ubu biriho no mu bigo nderabuzima ndetse n’ahandi hatandukanye rero ibyo nabyo byakorwa. Gusa nshimangire ko ubundi abanyeshuri bari bakwiye kuba bari ku ishuri ubu batari bakwiye kuba baragiye mu rugo.”

Ku wa 12 Ukwakira 2020 nibwo ibyiciro bitandukanye byo mu mashuri makuru na za kaminuza byatangiye gufungurwa, mu gihe tariki 2 Ugushyingo muri uwo mwaka nabwo amashuri yisumbuye n’abanza yemerewe gufungura mu byiciro bitandukanye.

Biteganyijwe ko ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, ibindi byiciro byari bisigaye bitarafungura, birimo amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bizatangira amasomo.

Mu Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyari kigamije gusuzuma imiterere y’icyorezo cya Coronavirus mu mashuri, hafashwe ibipimo by’abanyeshuri 3 442 bo mu byiciro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mu mashuri yisumbuye niho hagaragayemo umubare munini w’abanduye iki cyorezo, bagera kuri 47. Abo mu mashuri abanza banduye bari batandatu mu gihe abagaragaye muri za Kaminuza ari abanyeshuri bane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa