skol
fortebet

Abantu 4 bishwe na COVID-19 mu Rwanda handura abashya 107

Yanditswe: Tuesday 29, Dec 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukuboza 2020, abantu bane bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 79 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 107 bagera ku 8,128 mu bipimo 2,913 byafashwe.

Sponsored Ad

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo babiri b’imyaka 78 na 68 n’umugore w’imyaka 84 bose uko ari 3 bo mu mujyi wa Kigali n’undi mugabo w’imyaka 48w’i Gicumbi.

Abarwayi bashya babonetse I Kigali: 40, Kayonza: 17, Gakenke: 12, Musanze: 12, Huye: 8, Rubavu: 8, Gicumbi: 5, Burera: 2, Rusizi: 1, Kamonyi: 1, Nyagatare: 1

Nta muntu n’umwe wakize coronavirus mu masaha 24 ashize bituma umubare w’abamaze gukira bose uguma ari 6,339 naho abakirwaye ni 1,710.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko abagikora ingendo zitandukanye bajya gusura imiryango yabo bari mu bashobora gutuma Covid-19 irushaho gukwirakwira kandi bigashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’inzego z’ubuzima harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gusa Dr Nsanzimana agaragaza ko hari abarenga kuri ibi bagakora ingendo zo gusura inshuti n’abavandimwe ari nako bishyira mu byago byo kwandura.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 29 Ukuboza, yagaragaje izi ngendo ziri gukorwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka nk’ibishobora kongerera ubukana bwa Covid-19 mu Rwanda.

Ati “Abantu muri iyi minsi mikuru bitwararike cyane kuko imyitwarire y’umuntu, ibyo birori bategura, ukuntu yitwara mu buzima kujya gusura ababyeyi n’abazukuru n’abuzukuruza ibyo byose biraza kudutera ikibazo.”

“Biraza gutuma n’izo ndembe ziyongera. Umuntu arajya gusura sekuru, nyirakuru cyangwa umuvandimwe azi ko ari urukundo amushyiriye ugasanga rimwe na rimwe amushyiriye na Covid-19, hashira icyumweru kimwe ugasanga aje ari indembe."

Dr Nsanzimana yavuze ko mu byatumye Covid-19 yongera gukaza umurego mu Rwanda muri iyi minsi harimo n’ukudohoka kw’abantu, aho batacyubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera nk’uko bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa