skol
fortebet

Abantu 43 banduye Coronavirus mu Rwanda abandi 15 barayikira

Yanditswe: Sunday 19, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020,mu Rwanda habonetse abantu 43 banduye COVID-19.Abagaragawe kwandura Coronavirus barimo abo mu mujyi wa Kigali:34 (Itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko),Rusizi:3,Rubavu:3, Rutsiro:1, Nyabihu:1, Nyamasheke:1.

Sponsored Ad

Abamaze kwandura Coronavirus bose mu Rwanda babaye 1582. Uyu munsi hakize abantu 15 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 834. Abakirwaye:743.Abamaze gupfa ni 5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ubuyobozi bw’u Burusiya bwatangaje ko bushobora gushyira hanze urukingo rwa COVID-19 bitarenze Nzeri uyu mwaka, bwamagana amakuru yavugaga ko bwinjiye mu mabanga y’ibindi bihugu bukiba amakuru y’abashakashatsi bo mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada ajyanye n’inkingo bakoraga.

Umuyobozi w’Ikigega cy’u Burusiya gishinzwe Ishoramari, Kirill Dmitriev, yatangaje ko u Burusiya “bushobora kuba kimwe mu bihugu bikoze urukingo rwa Coronavirus” nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imiti biri gushora miliyari nyinshi z’amadolari mu kurukora.

Perezida Vladimir Putin yashyize ku isonga ikorwa ry’urukingo rwa Coronavirus nka kimwe mu bigomba kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Mu gihugu cye abantu barenga ibihumbi 750 banduye iki cyorezo, ndetse ni icya kane cyibasiwe cyane ku Isi.

Mu Burusiya, urugendo rwo kuvumbura uru rukingo rurakomeje. Buvuga ko mu gihe cy’amezi atatu buzanzura niba igerageza ryarwo ryaratanze umusaruro.

Mu gihe u Burusiya bwagera kuri uru rukingo mbere y’ibindi bihugu, abasesenguzi basanga bishobora gutera ikibazo cya politiki hibazwa ku bakwiriye kurugezwaho mbere.

U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada biherutse gutangaza ko abajura mu by’ikoranabuhanga bo mu itsinda APT29 ribarizwa mu rwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cy’u Burusiya baba baragerageje kwiba amakuru y’ubushakashatsi bwakorwaga n’ibi bihugu ku rukingo.

Dmitriev yasobanuye ko nta mpamvu yatuma u Burusiya bwiba amakuru abandi bantu bari gukora urukingo, kuko bwamaze gusinyana amasezerano n’ikigo AstraZeneca Plc yo gukora urukingo, bigakorwa n’ikigo cyo mu Burusiya kiri mu bikomeye bikora imiti cyitwa R-Pharm.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa