skol
fortebet

Abantu 45 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 8 barayikira

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 45 aribo bagaragaweho ubwandu bashya bwa Coronavirus kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Nzeri 2020,mu bipimo 4,420 byafashwe.

Sponsored Ad

Aba bantu 45 barwaye barimo 26 ba Kigali(abahuye n’abanduye mu bibasiwe kurusha abandi),Musanze:8, Rubavu:5, Rusizi:2, Kirehe:2, Karongi:2. Abamaze kwandura iki cyorezo bose mu Rwanda ni 4,349.

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 8 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,199, abakirwaye ni 2,132.Abamaze gupfa ni 18

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abahanga mu bigo by’ubushakashatsi kuri za virus n’indwara z’ibyorezo bakomeje gukora ubutaruhuka, barasiganwa n’igihe bashakisha urukingo n’umuti by’icyorezo cya COVID-19 kimaze kwandurwa n’abantu miliyoni 26 hirya no hino ku Isi, naho ibihumbi hafi 880 kimaze kubahitana.

Mu kiganiro kuri TV1 kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko ashingiye ku biva mu bushakashatsi, icyizere ko urukingo rwa COVID-19 ruri hafi gikomeje kuzamuka.

Yagize ati “Twizeye ko mbere y’uko uyu mwaka urangira dushobora kuzabona nk’inkingo, zishobora kuzagera kuri ebyiri zizaba zabonetse. Nahoze ejo nkurikirana ibyo uyoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi yatangazaga, avuga ko urukingo, nibyo ruri hafi kuboneka kandi twese turabikurikirana, ese niruboneka ko ari intambwe ya mbere, izakurikiraho ni ukuvuga ngo ruzagera ku bantu barukeneye?”

“Urumva mu byukuri isi yose irarukeneye, abatuye Isi yose bararukeneye, ariko kuboneka k’urukingo turabona ibimenyetso byinshi ko nko mu mezi abiri, atatu, ruzaba ruhari, hanyuma hakazakurikiranho ukuntu abantu barugeraho.”

Kugeza ubu hari imiti igeragezwa mu kuvura COVID-19, ariko Dr Nsanzimana avuga ko ku ruhande rw’imiti “tukiri inyuma kurusha ku ruhande rw’urukingo” ku rwego rw’ubushakashatsi.

Yakomeje ati “Uwakwirinda urwo rukingo rukanaza ataranahura n’ubwo burwayi, kuko icyo cyizere kirahari, niba twaririnze amezi atandatu, atatu asigaye ngo urwo rukingo ruze, ruhari turi no gushaka kurukwirakwiza, byaba ari byiza buri wese nibura akihangana abona n’icyizere hariya imbere.”

Yakomoje ku rukingo ruheruka gutangazwa n’u Burusiya, avuga ko ibyarwo bitarasobanuka.

Ati “Ubundi iyo usohoye urukingo cyangwa ukoze ikintu kidasanzwe, ucyereka abandi, ukanabereka uko wabikoze kugira ngo babyizere. Icyo rero, iyo mibare ntabwo yigeze ishyikirizwa OMS, batubwiye ko bakiyitegereje.”

Yavuze ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo yabonye ko abashakashatsi b’Abarusiya bashyize ahagaragara imibare y’uburyo bakoze kuri urwo rukingo, ariko ngo basanze rugeze ku cyiciro cya kabiri, kandi kugira ngo rusohoke ruba rugeze ku cyiciro cya gatatu.

Dr Nsanzimana ati “Navuga ko nabo ari urukingo rushobora kuzatanga icyizere, ariko rushobora kuba rwatangajwe wenda mbere y’uko ibyo byiciro bindi bigerwaho, kugeza igihe tuzabonera ko wenda byaba byarakozwe wenda ntitubimenye.”

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus yatangaje ko bikenewe ko umunsi urukungo rwabonetse, hatazabaho kurwiharira ku bihugu bikomeye, kuko nabyo ntacyo byakemura.

Ati “Mu mezi ari imbere, twese twizeye kubona inkuru nziza ku rukingo rwa COVID-19. Ariko igihe twabona urukingo rukora neza, tugomba no kurukoresha neza, ku buryo abantu bose rugomba kubageraho.”

Yavuze ko uko ruzagenda rukorwa mu nganda, bikenewe ko ruhabwa abantu benshi, ariko mu gihe bitarashoboka, rugatangirira ku bakozi b’ingenzi n’abantu bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa na COVID-19, nk’abantu bakuze cyane n’abasanganywe indwara zikomeye.

Ati “Mu yandi magambo, icy’ingenzi gikwiye kuba gukingira abantu bamwe mu bihugu byose, aho kuba abantu bose mu bihugu bimwe. Ibi ntabwo ari ikintu kijyanye n’imyumvire gusa cyangwa ubuzima rusange, kinajyanye n’ubukungu.”

“Mu isi yacu yabaye nk’umudugudu, igihe cyose ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere byaramuka bitabonye kuri uru rukingo, virusi izakomeza kwica abantu, bityo izahuka ry’ubukungu ku rwego rw’Isi ritinde. Gukoresha inkingo nk’umutungo rusange w’isi biri mu nyungu za buri gihugu.

Ni mu gihe ngo kwiharira urukingo bizatuma icyorezo kimara igihe, aho kuba cyarangira vuba nk’uko hari abashobora kubitekereza batyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa