skol
fortebet

Abantu 45 biganjemo abo mu nkambi y’impunzi banduye Covid-19 mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 28, Oct 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 45 banduye Covid-19 barimo ab’I Kigali: Kigali:2, Huye:1, Kirehe:40 (abapimwe mu nkambi y’impunzi), Nyagatare:2,mu bipimo 1,619 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura bose uba 5,129.

Sponsored Ad

Uyu munsi nta muntu n’umwe wakize iki cyorezo. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,851. Abakirwaye:243. Abapfuye ni 35.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Ejo hashize nibwo hamenyekanye amakuru ko Colonel Shaban Bantariza wari Umuyobozi wungirije w’Ikigo cya Uganda gishinzwe itangazamakuru (Uganda Media Centre) wanabaye Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda guhera mu 2000 kugeza mu 2006, yapfuye.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Flavia Byekwaso, yemeje aya makuru aya makuru avuga ko “Igisirikare cya Uganda kibabajwe no kumenyesha amakuru y’urupfu rw’uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.”

Brig. Flavia ntiyigeze atangaza byinshi ku cyahitanye uyu mugabo, nubwo umuvugizi wa guverinoma Ofwono Opondo yemereye BBC ko uyu mugabo yahitanywe na Covid-19.

Shaban Bantariza ngo yajyanywe mu bitaro mu gitondo cyo ku wa 26 Ukwakira ataka kubabara mu gatuza ariko akaba asanganywe ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, diabète n’inkorora.

Ofwono Opondo yavuze ko ibizamini byafashwe n’abaganga byemeje ko uyu mugabo yari yanduye Covid-19.

Mu 2009, Bantariza yagizwe Umuyobozi w’ishuri rya Gisirikare, National Leadership Institute, inshingano yavuyeho mu 2011. Mu 2013 nibwo yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe Itangazamakuru.

Muri Kenya,Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi muri Kenya, yatangaje ko abanyeshuri 17 n’abarimu 33 bamaze gusangwamo icyorezo cya COVID-19, nyuma y’ibyumweru bibiri amasomo yongeye gusubukurwa.

Mu kiganiro yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko muri komisiyo y’uburezi, Dr. Belio Kipsang yavuze ko uretse abo banduye, hari n’abandi bantu bane bakora mu mashuri banduye iki cyorezo.

Ibyo ngo bijyana n’uko amashuri 35 ariyo amaze gusangwamo abanduye COVID-19, nubwo nta gahunda ihari yo kuyafunga mu gihe cya vuba.

Yakomeje ati “Ntabwo tugiye gufunga amashuri kereka tubigiriwemo inama na Minisiteri y’Ubuzima. Ahubwo turimo gukorana n’inzego zose kugira ngo tubashe gufungura n’ibindi byiciro bisigaye by’amashuri.”

Gusa yashimangiye ko hakiri ikibazo gikomeye cyo kuba abanyeshuri bazabasha guhana intera, ku buryo kugira ngo bishoboke byakenera ibikorwa remezo bikubye kabiri ibisanzwe, nk’uko The Citizen yabitangaje.

Abagize iyi komisiyo basabye Guverinoma ko nubwo ari ngombwa ko abanyeshuri basubira ku mashuri yabo, igomba no gushyiraho ingamba zihamye mu gutuma umutekano w’abanyeshuri wizerwa mbere yo gusubira ku masomo.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus muri Kenya ni 50,833, mu gihe abamaze gupfa ari 934. Muri abo harimo n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Tononoka, uheruka guhitanwa n’iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa