skol
fortebet

Abantu 47 banduye COVID-19 mu Rwanda abandi 53 barayikira

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 27 Kanama 2020,habonetse abarwayi 47 ba Covid-19 barimo aba Kigali:38 (abahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali), Rusizi:8, Musanze:1. Abamaze kwandura bose ni 3672.

Sponsored Ad

Inkuru nziza nuko uyu munsi hakize abantu 53.Abamaze gukira bose ni 1,863,abakirwaye ni1,794.Abamaze gupfa ni 15.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko isaha yo gutaha nijoro yagizwe saa moya, kugira ngo hizerwe ko abantu bavuye mu kazi batagira ahandi bahitira, mu kurushaho kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Guhindura isaha yo kuba nta muntu ukiri mu nzira, ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, isaha ivanwa hagati ya saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, ishyirwa saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Ngamije yavuze ko urebye mu byumweru bitatu bishize, imiterere y’icyorezo yahindutse ku buryo bufatika, “ku buryo umuntu yavuga ko icyorezo kiri kuducira amarenga ko gishobora gukara.”

Ibyo ngo nibyo byatumye Guverinoma ikaza ingamba zo kucyirinda, aho nko kuva COVID-19 yagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 kugera mu mpera za Nyakanga, hari abarwanyi hafi 1500, mu gihe gisaga amezi ane. Nyamara ngo mu minsi 45 ishize, abarwayi bavuye mu 1500 bagera mu 3600.

Dr Ngamije yavuze ko bigaragaza ko ubwandu bwakwirakwiye cyane aho abantu bacucitse, ntibanubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bamwe batambara udupfukamunwa, badahana intera, badakaraba mu gihe bagiye kwinjira mu kazi n’ibindi.

Yakomeje ati “Icyo twifuza ni uko habaho kudahura cyane kw’abantu, murebye ibyemezo byafashwe na Guverinoma mwabonye ko harimo nko gusaba abantu guhana intera kubera ko twasabye ko umubare w’abantu bakorera ahantu hamwe ugabanuka, haba mu bikorera, mu bigo bya leta, mu masoko no mu zindi nzu z’ubucuruzi, aho hose mwabonye ko ibyemezo biganisha mu kugabanya umubare w’abantu bahurira ahantu hamwe.”

“Icya kabiri mu gihe abantu bahahuriye, turasaba ko mu gihe akazi karangiye, bataha mu ngo batabanje kugira ahandi banyura ngo bajye nanone mu bundi busabane buganisha mu kutirinda.”

Yavuze ko muri iyi minsi byagaragaye cyane nko ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, aho abantu haba mu minsi y’akazi, haba mu minsi y’ibiruhuko, wabasangaga mu ngo n’ahandi bari mu busabane butubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yakomeje ati “Ubu rero niba dusaba ko abantu saa moya baba bageze iwabo, ni ukugira ngo ave mu kazi ahitira mu rugo. Ndetse ingamba zari no gukara kurushaho, ariko habaho gushyira mu gaciro – niko umuntu yabivuga, azirikana n’ibindi byose - ariko mu by’ukuri icyari kuba gikwiriye kurushaho, kwari ukubuza abantu guhura ari benshi, cyane mu gihe bataratwereka ko bafashe icyemezo cyo guhindura imyitwarire no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.”

Yavuze ko abantu bakwiye kurushaho kwirinda iki cyorezo, kuko cyica kandi nticyite ku myaka nk’uko abantu bamwe babitekerezaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa