skol
fortebet

Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 107 barayandura

Yanditswe: Tuesday 05, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batanu bishwe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba 110 mu gihe abanduye biyongereyeho 107 bagera ku 8955.

Sponsored Ad

Abitabye Imana barimo abagabo bane b’imyaka 65, 64, 57 na 45 bo mu Mujyi wa Kigali n’umwe w’imyaka 69 wo mu Karere ka Nyamasheke.

Itangazo rya Minisante ryerekana ko kuri uyu wa Kabiri hagaragaye abarwayi 107 bakuwe muri “Kigali: 44, Bugesera: 20, Musanze: 17, Huye: 7, Rusizi: 5, Nyamasheke: 3, Rubavu: 2, Nyamagabe: 2, Muhanga: 2, Ruhango: 2, Kamonyi: 2, Nyanza: 1.’’

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 745 252, hasanzwemo abantu 8955 banduye. Muri bo 6878 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1967 bakiri kwitabwaho.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi 39 ba Coronavirus barembye, barimo batandatu barembye cyane bakenera umwuka ugera kuri litilo icumi ku munota ngo babashe guhumeka.

Ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa Coronavirus buri kugaragara muri iyi minsi, ni ikibazo gihangayikishije cyane, aho buri kujyana no kwiyongera k’umubare w’abahitanwa nayo dore ko abamaze kubura ubuzima kubera iyi virus barenze 100, ndetse 50% muri bo, bapfuye mu kwezi kumwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye IGIHE ko ubu bwiyongere buri guterwa no kudohoka gukabije kw’abantu badakurikiza amabwiriza ya Covid-19 ndetse n’abantu bagaragaweho ibimenyetso bagatinda kujya kwa muganga bakaza kwivuza barembye, bikaba byabaviramo n’urupfu.

Ati “Ikibazo gikomeye ni abadohoka n’abumva ko Covid-19 itari hafi yabo ku buryo bandura ntibabimenye, ntibajye kwa muganga bagakomeza kubaho nk’uko bisanzwe, bagakomeza gukwirakwiza ubwandu.”

Yavuze ko gutinda kwivuza kw’abantu bagaragaweho ibimenyetso bakajya kwa muganga barembye, nabyo biri mu biteza ubu bwiyongere bw’abahitanwa n’iki cyorezo.

Yagize ati “Ubwiyongere buri kubonerwa cyane cyane mu kuba abantu bari gutinda kwivuza[…]bakaza barembye rimwe na rimwe ugasanga ni bo bashyize ku mwuka, ubundi ugasanga nibo bagize ibibazo bikaba byabaviramo no gupfa.”

Niyingabira yavuze ko kugeza ubu hari abarwayi 39 barembye bari kongererwa umwuka, 30 muri bo bari ku rugero rusanzwe rwo kongererwamo umwuka, mu gihe batandatu muri bo bari ku rwego rwo hejuru, aho bakenera umwuka mwinshi urenze litiro icumi ku munota, abandi batatu bo barembye bikabije.

Ibi biragagaza urugero n’ubukana bukabije iyi ndwara iriho ndetse ko buri wese akwiye kubigira ibye, ntihagire uwirara ngo akerense amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ubu ibigo nderabuzima bya leta ndetse n’amavuriro yigenga byemerewe hirya no hino mu gihugu gupima umuntu ufite ibimenyetso bya Covid-19 ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 15. Abakora ingendo zo mu mahanga nibo bonyine batemerewe gukoresha ubu buryo.

Niyingabira yavuze ko mu gihe umuntu yibonyeho ibimenyetso nk’ibya Covid-19 birimo ibicurane akwiriye gutekereza ko ari Covid-19 arwaye mbere y’uko atekereza ko ari ibicurane maze akihutira kujya kwipimisha.

Kugeza ubu 31% by’abamaze kwandura coronavirus bose, bayanduye mu kwezi gushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa