skol
fortebet

Abantu 5 bakize Coronavirus mu Rwanda umuntu umwe arayandura kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi mu Rwanda habonetse umuntu mushya wagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus bituma umubare w’ abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda uba 321. Uyu munsi hakize abantu 5 bityo abamaze gukira baba 222.Abakirwaye baba 99.

Sponsored Ad

Mu bipimo 1568 byafashwe uyu munsi, hagaragayemo umurwayi 1 aa Coronavirus,bituma abamaze kuyandura baba 321.Abantu 222 barimo 5 bakize uyu munsi nibo bamaze gukira.Abakirwaye ni 99.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune,kwambara agapfukamunwa, gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda guhana ibiganza no guhoberana mu gihe basuhuzanya,guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora no guhumeka bigoranye.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona udupfukamunwa, Leta yongereye ibigo bidukora bigera kuri 76, ni nyuma y’uko bigaragaye ko ibyari bihari bitabashije kugera ku ntego kubera impamvu zirimo gukoresha abakozi bake hubahirizwa guhana intera mu kwirinda Coronavirus.

Mu kwezi gushize Guverinoma y’u Rwanda, yongereye ingamba yo kwambara agapfukamunwa kuri buri munyarwanda, mu zindi nyinshi yafashe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Ibigo n’inganda 21 byahise bihabwa umwihariko wo gukora udupfukamunwa tugenewe abanyarwanda bose dushobora kumeswa inshuro zirenze imwe. Mu byumweru bibiri bishize, ibi bigo byari bimaze kugera kuri 44.

Urutonde rw’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), rugaragaza ko ibigo byemerewe gukora udupfukamunwa ari 76, icyemerewe gukora casque zifasha abaganga bavura abarwayi ba Coronavirus kutandura ni kimwe naho ibindi bitatu byemerewe gukora udupfukamunwa twifashishwa mu kubaga abarwayi.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Karangwa Charles, aherutse kubwira IGIHE ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri ibigo byagombaga gukora udupfukamunwa tugera kuri miliyoni esheshatu, naho mu kwezi bigakora utugera kuri miliyoni 12.

Karangwa yavuze ko mu byumweru bibiri hari hamaze gukorwa udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 3.5, aho intego itagezweho kubera abadukora bahuye n’imbogamizi zirimo ko indege zitwara imizigo y’ubucuruzi, zagiye zitaboneka ku gihe.

Indi mbogamizi ni ukubera ingamba zafashwe na leta zo gutandukanya abantu bagahana intera. Ibi byagize ingaruka ku mashini zikora udupfukamunwa kuko ntizikora zose. Urugero nk’uwari ufite imashini 300 wasangaga hakora gusa 150, kuko ziba zishinze kuri metero 1.5 kugeza kuri ebyiri.

Icyo gihe Karangwa yavuze ko ibigo 44 bikora udupfukamunwa bizongerwa nyuma yo kureba umusaruro wabyo, ari na byo byakozwe bikongerwa bikagera kuri 76.

Yagize ati “Tuzongera turebe izindi zasabye nazo tugende tuzongera, ariko ibyo byose tubikora mu bufatanye.”

Karangwa yizeza ko ubwiyongere bw’ibigo bikora udupfukamunwa butazatuma hakorwa ututujuje ubuziranenge kuko itsinda ry’abagenzuzi ba FDA bajya hirya no hino bakangurira abakora udupfukamunwa gukurikiza amabwiriza.

Avuga ko udakurikiza amabwiriza y’ubuziranenge akurwa ku rutonde ariko muri rusange amabwiriza akurikizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa