skol
fortebet

Abantu 5 basanganywe Coronavirus mu Rwanda mu gihe abandi 6 bakize kuri uyu wa Mbere

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko uyu munsi habonetse abantu bashya 5 bagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus.Ni ukuvuga ko abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda babaye 297. Uyu munsi hakize abantu 6 bityo abamaze gukira baba 203. Abakirwaye baba 94.Nta muntu n’umwe urahitanwa na Coronavirus.

Sponsored Ad

Mu bipimo 1m744 byafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020,abantu 5 basanganywe Coronavirus,bituma umubare w’abamaze kwandura uba 297.Abagera kuri 203 barimo 6 bakize uyu munsi, bamaze gukira mu gihe 94 aribo bakiri kwa muganga.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu rwego rwo guhashya burundu Coronavirus,Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Kuri uyu wa mbere ibyumweru 2 birashize Leta y’u Rwanda yoroheje amabwiriza ya gahunda ya Guma mu rugo agamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.Ibi byatumye bimwe mu bikorwa bifungurwa birimo ubucuruzi ingendo zo hagati mu ntara n’ibindi

Hari bimwe bigifunzwe birimo:

1.gutwara abagenzi kuri Moto
2.Utubari
3.Insengero
4.Ibikorwabihuriza hamwe abantu benshi nk’ibirori,imyidagaduro,utubyiniro
Ingendo za mbukiranya intara n’iziva mu mujyi wa Kigali zijya mu ntara.
5.Amashuri yo azafungurwa muri Nzeli2020

Igihe cyo kuba bimwe mu bikorwa byakomorewe n’ingendo ntibigomba kugeza saa mbili z’ijoro na 5h00.

Urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo rugitangira, abenshi bibazaga ku mibereho y’abaganga n’abandi bari ku ruhembe rw’imbere mu guhashya COVID-19 n’imiryango yabo, cyane ko kwinjira mu bigo bivurirwamo abakekwaho cyangwa abatahuweho icyo cyorezo ari umurimo usaba umutima ukomeye.

Dr. Turatsinze David na Dr. Nkeshimana Menelas ni bamwe mu baganga baganiriye na The New Times aho bapimira abarwayi muri santeri ya “Camp Kigali”, bahishura byinshi ku mibereho yabo, uko birinda n’ikemezo bafashe cyo kudahura n’imiryango yabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Dr. Turatsinze ni umuganga ufite uburambe bw’imyaka 15 mu rwego rw’ubuzima. Yibera muri hoteri kuva tariki 14 Werurwe 2020 ubwo iki cyorezo cyatahurwaga bwa mbere mu Rwanda, nubwo bitamusaba urugendo runini kugira ngo agere mu muryango we.

Yagize ati: “Birumvikana ko nkumbuye umuryango wange. Nkumbuye gusohokana na wo.”

Ubwo yabazwaga niba adaterwa ubwoba n’uko ashobora kwanduzwa iyo virusi n’abarwayi batari munsi ya 10 ahura na bo ku munsi, yagize ati: “Yego, rimwe na rimwe ndabugira. Mbere y’ibindi byose ndi umuntu ariko nkaba n’umuganga. Nzi uburyo mbasha kwirindamo nkarinda n’abandi.”

Yakomeje avuga ko mu bihugu bimwe na bimwe hari abaganga bagiye bumvikana ko bandujwe n’abarwayi, bityo bibasaba kurushaho kwirinda mu bikorwa byose by’ubuvuzi bakora.

Ati:”Tugomba kwambara imyambaro yagenewe kurinda abaganga mbere yo guhura n’abarwayi. Nge ubwange mbanza no gukuramo imyenda mbere yo kwinjira mu icumbi mbamo mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukwirakwiza iyo virusi.”

Yishyize mu kato ku buryo adashobora guhura n’inshuti n’abagize umuryango we, ndetse anirinda kujya ahari abantu benshi ngo abe yabanduza cyangwa na bo bakamwanduza, cyane ko inzego z’ubuzima zigaragaza ko hari abafite virusi batagaragaza ibimenyetsoariko ariko bafite ubushobozi bwo kuyikwirakwiza.

“[…] Akazi kacu kadusaba ubwitange burenze ndetse no kugira bimwe umuntu yigomwa, ariko hajuru y’ibyo byose kurokora ubuzima no kurinda Igihugu nta gisa na byo.”

Dr. Nkeshimana na we yagarutse ku buryo ubuzima bwe bwose bwahindutse kwiha akato. aba muri Kigali ariko ngo akumbuye urujya n’uruza rw’abantu muri Kigali.

Ati: “Inshuti n’abavandimwe barabizi ko ndi ku ruhembe rw’imbere, kandi bazi neza impamvu bagomba kwirinda guhura na nge. Uretse ubuzima bwange muri rusange, nkumbuye Kigali yuzuye abantu, ibitaramo n’uruvunganzoka rwaharangwaga.”

Yongeyeho ko COVID-19 yatunguranye igakwira Isi yose mu gihe gito bitandukanye n’ibindi byorezo nka Ebola byagiye bivugwa ahantu hamwe ariko bikaba bishobora kwirindwa ahandi.

Ati: “Ikintu kidasanzwe kuri Koronavirusi ni uko yatunguranye, yandura vuba cyane n’ingamba zo kuyirinda ziragoye kuzubahiriza buri gihe…”

Abo baganga bombi bashimangira ko ubufatanye mu kwirinda no guhashya iki cyorezo bugikenewe kuko bigoye kwemeza igihe kizarangirira.

Bashimangiye ko Leta y’u Rwanda iri maso mu gukurikirana iki cyorezo no kurinda ko cyakwizwa muri rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa