skol
fortebet

Abantu 78 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 32 barayikira

Yanditswe: Thursday 17, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 17 Ukuboza 2020,abantu 78 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 3,054 byafashwe, mu gihe abandi bayikize mu masaha 32 yashize.

Sponsored Ad

Abanduye basanzwe I Kigali: 36 (abahuye n’abanduye), Huye: 17, Musanze: 13, Rubavu: 5, Burera: 1, Muhanga: 1, Nyanza: 1, Nyamagabe: 1, Gicumbi: 1, Kayonza: 1&Nyagatare: 1.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda abantu 7,032 banduye.

Abantu 6,089 bamaze gukira covid-19 ndetse barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 886 bakiri kwitabwaho.Abamaze gupfa ni 57.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biragera mu Rwanda, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yakebuye abanyarwanda bamaze iminsi bakerensa indwara ya Coronavirus, ko ari indwara mbi yica kandi ikica nabi.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyahuje abayobozi batandukanye muri Guverinoma n’itangazamakuru, hasobanurwa ingamba nshya ziherutse gufatwa zigamije kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Hashize ibyumweru bitatu ubwandu bwiyongera cyane ndetse Minisitiri Ngamije yavuze ko urebye mu byumweru bibiri bishize, nibura buri munsi handuraga abantu bashya basaga 60. Mu cyumweru gishize kandi hagaragaye umubare munini w’abantu bicwa na Coronavirus aho bageze kuri bane barimo n’umwana w’imyaka 14.

Minisitiri Ngamije yavuze ko abanyarwanda badakwiriye gukerensa iyi ndwara, kuko yica kandi ikica nabi.

Yagize ati “Covid ni indwara yica, yangiza imyanya yo mu mubiri umuntu agapfa yananiwe guhumeka kubera ko igira gutya igatuma amaraso asa n’avura. Mu miti dutanga harimo ituma amaraso agenda neza kuko iyo amaze kuvura gutyo bituma akazi kayo ko gutwara umwuka no gusohora indi myuka mibi ivuye mu mubiri. Umuntu rero apfa ababaye kubera ko ntabwo umubiri we uba ukibona umwuka ahumeka ngo ugere mu ngingo zose.”

Igihe umurwayi wa Coronavirus arembye, akenshi ashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka. Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi batandatu barembye cyane, ni ukuvuga abari ku byuma bibongerera umwuka.
Icyakora, Minisitiri Ngamije yavuze ko hari n’ubwo birenga aho, umurwayi akaba yacomekwamo ibindi byuma bigera ku myanya y’ubuhumekero kugira ngo birusheho kumufasha.

Ibyo byiyongeraho imiti yihariye ahabwa kugira ngo ifashe amaraso ye aba yavuze, yongere abe meza abashe gutembereza umwuka mwiza mu bice by’umubiri.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abarwayi benshi bahitanywe na Coronavirus mu Rwanda, babaga bafite izindi ndwara karande ariko hari abandi bagera ku icumi bapfuye nta zindi ndwara bafite kandi bakiri bato.

Ati “Abenshi muri bo bagiye bapfa barwaye izindi ndwara karande ariko harimo abageze ku icumi, bapfuye bakiri bato bari hagati y’imyaka 20 na 35 na 40. Umuntu aba akiri muto. Wareba ugasanga nta kindi bari bafite cy’indwara yindi uretse Covid.”

Yavuze ko kudohoka mu kwirinda Coronavirus byagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu kandi mu nzego zose ariyo mpamvu hashize iminsi hagaragara ubwandu mu bagenzi bava n’abajya mu mahanga, abacuruzi, abakora mu nzego z’ubuvuzi n’abarwayi, muri za gereza, mu mashuri n’ahandi.

Ati “Habayeho kudohoka kubera impamvu zitandukanye nko kwihimbira ubutumwa tutabahaye ko Covid yacitse intege. Babonye serivisi zimwe na zimwe zifungurwa babifata nk’aho Covid twabashije kumenya ibyayo tugiye gutegereza urukingo twitonze abantu bagasubira mu buzima bwabo bwa kera.”

“Abantu bari baradohotse bikabije ku ngamba zo kwirinda Covid. Mu minsi yashize ntabwo abantu bubahiriza amabwiriza. Ibyemezo byafashwe ni ibitwibutsa ko Covid igihari kugeza igihe tuzabonera inkingo. Covid iracyahari, iracyica kugeza igihe tuzabonera urukingo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ingamba zafashwe mu nama y’abaminisitiri iherutse, zigamije gusiba icyuho kimaze iminsi kigaragara, aho abantu biraye cyane.

Yavuze ko abantu bari basigaye bakora ibirori ntacyo bikanga, begeranye kandi batambaye udupfukamunwa n’ibindi.

Yavuze ko ibyemezo byafashwe atari ibigamije guhungabanya imibereho y’abaturage ahubwo ari ibibafasha kubungabunga ubuzima bwabo.

Ati “Si uko ibirori tutabiha agaciro ariko ni uko tuzi ko ubuzima bubirusha agaciro, dukeneye kurinda abanyarwanda mu gihe bigaragara ko icyorezo cyazamukaga cyane.”

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ku myanzuro yakajijwe cyane mu bihe by’iminsi mikuru. Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko kuva ku itariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku wa 4 Mutarama 2021, ingendo zibujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

Yavuze ko impamvu byakozwe bityo ari uko mu minsi mikuru abantu bakunze gusabana, ku buryo bashobora kwibagirwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Ati “Kwishimisha ni byiza ariko kwirinda biraruta, niyo mpamvu amasaha hifujwe ko amanuka mu buryo bwo kubwira abanyarwanda ngo iminsi mikuru inshingano ya mbere ni ukurinda imiryango yacu, gukurikiza amabwiriza ni ngombwa kugira ngo dutangirane umwaka mushya twirinze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa