skol
fortebet

Abantu 79 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 31 barayikira

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Nzeri 2020, habonetse abarwayi bashya 79 b’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, mu bipimo 5,622 byafashwe mu masaha 24 ashize, mu gihe abantu 31 bakize neza.

Sponsored Ad

Abagaragaweho iki cyorezo barimo ab’IKigali 51 (abahuye n’abanduye mu bibasiwe kurusha abandi), Rusizi:13, Rubavu:6, Karongi:5, Gisagara:4.

Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda wageze ku 4,142, barimo abamaze gukira bagera ku 2,044 na 2,082 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 16 mu Rwanda.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abahanga bari gukurikirana ikorwa ry’urukingo rwa Coronavirus, bemeza ko hari amahirwe menshi ko uru rukingo ruzaterwa inshuro ebyiri kugira ngo rutange umusaruro, ibintu babona nk’imbogamizi ikomeye ishobora kuzakoma mu nkokora umugambi wo kurutera abantu benshi mu rwego rwo guhashya Coronavirus.

Aba bahanga barashingira ibi ku nkingo esheshatu zishobora kurangira vuba kurusha izindi, aho inyinshi muri zo ziri guterwa inshuro ebyiri mu magerageza ari gukorwa.

Nk’inkingo za Moderna na Pfizer zigeze mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza, abantu 30 000 bari kugeragerezwaho izo nkingo zombi bari kuziterwa inshuro ebyiri, Moderna ikanyuzamo hagati iminsi 28 mu gihe Pfizer ari iminsi 21.

AstraZeneca nayo yitegura gutangira igerageza ryo ku cyiciro cya gatatu muri uku kwezi, yateye abantu inkingo ebyiri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ari na ko byagenze kuri Novavax, nayo yitegura gutangira igerageza ryo ku cyiciro cya gatatu.

Uruganda rwa Johnson & Johnson rwitegura gutangira amagerageza ku cyiciro cya gatatu cy’urukingo, rwatangaje ko bamwe mu bazakingirwa bazaterwa urukingo inshuro imwe, abandi bagaterwa inshuro ebyiri.

Kuri Dr. Kelly Moore, impuguke mu by’ubuzima muri Kaminuza ya Vanderbilt, atangaza ko gutera urukingo inshuro ebyiri bizagora abantu, abaganga ndetse na za leta hirya no hino, ku buryo umugambi wo gukingira abantu benshi ku Isi ushobora kutagerwaho.

Yagize ati "Nta gushidikanya ko iri kingira rizaba rinini kurusha ayandi yose yabayeho, rizaba rigoranye, kandi bizasaba imbaraga nyinshi mu buryo bwo gutegura uko zizakwirakwizwa”.

Abahanga bavuga ko gutera urukingo rumwe inshuro ebyiri bizatuma ruhenda, rukagorana kurubika ndetse no kurujyana aho rutererwa, mu gihe abaruhabwa na bo bashobora kutihanganira ingaruka zizanwa no kuruterwa nko kugira umuriro, bityo bakaba bahitamo kurureka.

Mu itohoza ryakozwe na CNN, abanyamerika 40% bavuze ko batazemera guterwa urukingo nubwo rwaba ari ubuntu, kandi rukaboneka mu buryo bworoshye.

Byitezwe ko urukingo rwa mbere rushobora kuboneka mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa