Kigali

Abantu 8 bapfiriye mu masengesho ahakunze kwitwa mu butayu

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 14 November 2017 Yasuwe: 4606

Hagiye humvikana inkuru zivuga ku bantu b’abakiristu bakunze kujya gusengera ahantu hitaruye, ahantu hakunze kwitwa mu butayu. Usanga abo bakristu bajya gusengera mu buvumo, amasumo, amashyamba, ibitare, ku misozi ihanamye, ku nkengero z’ibiyaga, imigezi, inzuzi n’ahandi hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu bakirisitu bajya gusengera muri ubwo butayu bavuga ko babiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imyemerere, imyumvire hakaba n’abavuga ko bagendera mu kigare.

Ni mu gihe nyamara inzego z’ubuyobozi zitahwemye gukangurira abo bakirisitu ko ntaho Imana itakumvira amasengesho yabo. Bagahabwa inama yo kujya bajya gusengera ahantu hizewe,hari umutekano k’uburyo hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu gihugu hari uduce twagaragayemo ibibazo byaturutse kuri aya masengesho akorerwa aho bakunze kwita mu butayu

Tariki 11 Ukwakira 2017, mu karere ka Gicumbi mu ishyamba n’isumo ry’umugezi wa Mwange biri mu mudugudu wa Murama, mu murenge wa Kageyo umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko yarimo asengera kuri iryo sumo yatembanywe n’amazi bimuviramo urupfu. Umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi itatu.

Na none muri uko kwezi k’Ukwakira, mu karere ka Burera ku nkengero z’Ikiyaga cya Burera mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Kagogo, abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 26 barohamye muri iki Kiyaga bibaviramo urupfu ubwo barimo basengera ku nkombe zacyo.

Mu karere ka Ruhango ku musozi wa Kanyarira n’isumo ry’umugezi wa Migurano, abantu batanu bamaze gupfira kuri uyu musozi bari mu masengesho kuva mu 2016 nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nsanzabandi Pascal.

Abayobozi ku nzego z’ibanze ahaherereye ahantu hakunze gusengerwa ariko hashobora guteza ibibazo ku buzima bw’abakirisito, ntibahwema kubabuza gukomeza kuhasengera. Bakomeje kwegera abayobozi b’amadini n’amatorero bafatanya kwigisha abakirisito kureka gukomeza gusengera ahantu habatwara ubuzima.

Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi Gaturika wa Diyoseze ya Butare, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abasenyeri Gaturika mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Polisi,avuga ko hari ahantu hatunganyijwe mu rwego rwa Kiriziya kandi hafite umutekano hemewe n’ubuyobozi bwa leta muri aho twavuga i Save n’i Mugombwa (ahitwa mu Manga).

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kicukiro: Umugabo yarwanye n’ umugore amuhunze akubita umwana we amukura...

Umugabo wo mu karere ka Kicukiro arafunze nyuma yo gukubita umwana we...
21 January 2018 Yasuwe: 1383 0

Polisi yasabye abatwara abagenzi kwitwararika mu gihe abanyeshuri basubira...

Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara abagenzi , abayobozi b’ibigo...
19 January 2018 Yasuwe: 87 1

Amayaga: Hatangiye kubakwa urwibutso rwa jenoside ruzimurirwamo imibiri...

Kuri uyu wa gatandatu taliki 13/01/2018 mu murenge wa Muyira hakozwe...
17 January 2018 Yasuwe: 269 1

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo barateganya gutera ibiti ku buso burenga...

Muri gahunda zo kongera ubuso buteweho amashyamba hagamijwe kongerwa...
17 January 2018 Yasuwe: 84 0

Bugesera: Kubera ubukene abaturage ntibacyemerera abashyitsi...

Mu karere ka Bugesera ho mu ntara y’iburasirazuba abaturage batandukanye...
15 January 2018 Yasuwe: 272 1

Ngoma: Polisi ifunze umugabo wafatanwe ibiro 140 by’urumogi abandi...

Minani Emmanuel w’imyaka 30 ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu...
12 January 2018 Yasuwe: 121 0